Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 24 Gicurasi 2026, akaganira n’Umuyobozi w’Ikirenga, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ibiro Ntaramakuru bya Qatar, Qatar News Agency, byanditse ko akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha, Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi.
Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, byanditse ko Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwagura.
Bivuga ko kandi Emir wa Qatar yashimiye Perezida ku bw’umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye hagamijwe inyungu rusange hagati y’ibihugu byombi.
Abayobozi bombi kandi baganiriye ku ngingo mpuzamahanga n’Akarere, hagamijwe kugira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekabo ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.
Ku wa 19 Mata 2026, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, yari yakiriye ubutumwa bwanditse bwa Perezida Kagame, buvuga ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwushyigikira no kuwuteza imbere.
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwajyanywe i Doha na Dr. Vicent Biruta, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu bwakirwa na mugenzi we wo muri Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Than.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ku wa 20 Ugushyingo 2025 yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali rwari rugamije gushimangira umubano.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yamugabiye inka z’Inyambo, nk’igisobanura cy’ubucuti, kubahana n’umubano mwiza hagati y’abayobozi bombi hamwe n’ibihugu byabo.
U Rwanda na Qatar kandi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano arimo n’ayo gukuraho Visa ku baturage.
Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire.
Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubwaka mu Karere Bugesera, kizazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
