Nyanza: Umusore akurikiranyweho gutera ubwoba nyina amubwira ko amuha amafaranga, atayamuha akamwica na we akiyahura.
Uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu karere ka Nyanza aho akekwaho icyaha cy’ibikangisho, no kugambirira kwica.
Byabereye mu mudugudu wa Kamushi, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026.
Abaturage, inzego z’ibanze, DASSO, na Polisi batabaye uwitwa “umukecuru” ari we mubyeyi w’uriya musore witwa MBARUSHIMANA w’imyaka 32.
Uriya musore ngo yaje mu gitondo cyo kuri uriya munsi abwira nyina ko natabona amafaranga miliyoni ebyiri 2Frw (Frw 2000, 000) amwica, na we akiyahura.
Uriya musore yari afite umuhoro yawufatiye kuri nyina amwaka amafaranga. Umubyeyi yatabaje abaturage n’inzego z’ubuyobozi zirahagera, ariko uriya musore ababwira ko atarekura nyina atarabona ayo mafaranga.
Uriya mubyeyi yahamagaye abana be bari mu Mujyi wa Kigali bohereza ayo mafaranga ku umu-agent.
Ariko atarayamuha inzego z’ubuyobozi zari zihari bakomeje kwigisha uwo musore ukekwaho icyaha, arekura nyina uwo mukecuru atabarwa gutyo.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho icyaha yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi ngo akurikiranwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
