Korali Ijwi ry’Umwami Yesu ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Kacyiru, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Inuma zaho ziraguguza numva” n’izindi zitandukanye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Amabuye”.
Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 1991 akaba ari nayo korali nkuru muri Paroisse ya ADEPR Kacyiru.
Kugeza ubu imaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye, mu zamenyekanye cyane hakaba harimo; ‘Inuma zaho ziraguguza numva’.
Kuri ubu, iyi Korali yashyize hanze indirimbo yise “Amabuye” nk’impano igenewe abakunzi bayo, ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Iyi ndirimbo yasohotse ari iya kabiri muri nyinshi (zisaga 10) baherutse gukora mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu gitaramo cyiswe “Umuzingo w’amateka Live Concert & Urugendo rw’imyaka 35.”
Ni igitaramo cyitabiriwe n’Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ikaba indirimbo basubiyemo kuko yari ifite iyayo ya mbere bakoze mu myaka yashize.
Reba indirimbo Amabuye ya Korali Ijwi ry’Umwami Yesu

UMUSEKE.RW
