Leta ya Uganda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kutazongera gushyira amafaranga mu birori by’imwe mu Minsi Mikuru y’Igihugu mu rwego rwo kugabanya amafaranga asohoka mu ngengo y’imari y’Igihugu.
Ibirori bitazongera kuba harimo ibyo kwizihiza Umunsi w’Ubwingenge, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umunsi w’Umurimo n’Umunsi w’Intwari, bikazatangira kubahirizwa kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 uzatangira kuva ku ya 1 Nyakanga 2026.
Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ramathan Ggoobi, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kuzigama amafaranga yajyaga abishorwamo.
Yavuze ko kandi Perezida Yoweri Kaguta Museveni azajya ageza ijambo ku baturage ari mu Biro bye ritambuke kuri Radiyo na Televiziyo.
Ati” Amafaranga yajyaga abikoreshwamo azajya ashyirwa mu bintu by’igenzi birimo ubuhinzi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Siyansi na tekinologi ndetse n’ibindi bice by’igenzi.”
Ubutegetsi bwa Uganda bugaragaza ko ubu amafaranga yo mu ngengo y’imari amenshi azaharirwa imishinga migari y’iterambera iri muri Gahunda ya Kane y’Igihugu y’Iterambere irimo nk’umuhanda wa Gariyamoshi ndetse n’inzira itwara ibikomoka kuri peteroli na gase kurusha kuyaharira ibikorwa bya buri munsi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
