Izo nzego zarimo Gendarmerie Nationale yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.
Mu mwaka wa 2000, Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko ari ngombwa gushyiraho urwego rwa Polisi ruhujwe, rutunganye kandi rukora kinyamwuga, rushobora guhangana neza n’ibibazo by’umutekano byari bikiri byinshi muri icyo gihe.
Ibi byatumye izo nzego eshatu zihuzwa muri Kamena 2000, havuka Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda (Rwanda National Police), ifite inshingano zo kubahiriza amategeko no gucunga umutekano.
Ubwo Polisi yajyagaho, igihugu ni bwo cyari gitangiye kwiyubaka mu nzego zose. Birumvikana ko ibikomere n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi byari bikihari kandi ari byinshi, ariko igihugu cyabashije kubihangana na byo.
Icyo gihe ikigero cy’icyizere abaturage bagiriraga inzego z’umutekano cyari kikiri hasi, bitandukanye n’ubu aho usanga bazifitiye icyizere cyinshi, harimo na Polisi y’u Rwanda.
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bugaragaza ko abaturage bishimira umutekano rusange ku gipimo kirenga 90%.

Ubu abaturage na Polisi ni inshuti …
Nta gushidikanya ko mu myaka 25 ishize, Polisi yakoze akazi katoroshye ko kongera kugarurira abaturage icyizere bayifitiye.
Kugeza ubu, Polisi y’Igihugu yubatse ubufatanye bukomeye n’abaturage mu kurwanya ibyaha.
Ubu bufatanye bugaragarira mu kwimakaza umutekano n’ituze binyuze muri gahunda ya “community policing”, ituma abapolisi n’abaturage basangira amakuru y’ingenzi afasha gukumira no kurwanya ibyaha.
Abaturage bagira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, urugomo, ubujura n’ibindi bihungabanya ituze ryabo.
Amahanga yamenye ibanga ry’u Rwanda
Nyuma yo kongera kubaka Polisi bushya, ubunyamwuga n’ikinyabupfura biranga abari muri uru rwego, amahanga nayo yashimye ko Polisi y’u Rwanda yagize uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano muri bimwe mu bihugu bikigaragaramo ibyo bibazo.
Kuva mu 2005, yohereje abapolisi mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), harimo abari mu Matsinda ya Polisi (FPUs) ndetse n’abapolisi ku giti cyabo (IPOs).
Kugeza ubu, Polisi yakoze akazi katoroshye ko kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Repubulika ya Santrafurika, Mozambique n’ahandi.
Polisi yanafashije abaturage mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo kubona amacumbi, gutunga amatungo n’ibindi bikorwa binyuze mu cyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo na Polisi.
Amashuri agezweho mu kubaka ubunyamwuga

Kugira ngo ibi byose bigerweho, Polisi ifasha abapolisi bato n’abofisiye kubanza guhabwa amasomo binyuze mu mashuri yihariye.
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite amashuri atatu ayifasha mu guhugura no guteza imbere abapolisi, arimo Ishuri rya Gishari (PTS–Gishari), Ikigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba cya Mayange (CTTC–Mayange) n’Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC).
Ikoranabuhanga rihambaye…
Uko isi igenda itera imbere ni na ko Polisi y’u Rwanda ijyana n’iryo terambere ryiganjemo ikoranabuhanga rihambaye. Ubu Polisi ifite ibikoresho bigezweho mu gucunga umutekano, mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, gutegura ibisasu n’ibindi.
Ubwo ku wa 27 Gicurasi uyu mwaka hizihizwaga iyi myaka ishize Polisi ibayeho, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Isi itera imbere, asaba Polisi yakomeza kujyana na yo mu kurwanya ibyaha bigenda byaduka kubera iryo koranabuhanga.
Yagize ati “ Ati “Imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu kandi ibyaha biragenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye, gukurikirana guhindagurika kandi bwambukiranya imipaka niyo mpamvu imikorere ya Polisi y’Igihugu na yo igomba kujyana n’igihe. Iyo mikorere ikumira ibyaha bitaraba, isubiza ibibazo bihari kandi ireba kure, uwo niwo muco wa Polisi yacu twifuza.”
Kugeza ubu Polisi irakataje ndetse amahanga ntasiba kuza kwigira k’u Rwanda.






UMUSEKE.RW
