Amabuye y’agaciro mashya yavumbuwe muri Congo yateje imvururu

Congo Kinshasa ni kimwe mu bihugu bikize cyane ku mabuye y'agaciro (Photo Internet)

Imirwano ikomeye yabaye ku wa Gatanu hagati y’abaturage bo mu gace ka Bena Mukendi na Bena Mutaamba mu Ntara ya Lomami yaguyemo abantu batanu.

Radio Okapi ivuga ko iyo mirwano yabaye tariki 15 Gicurasi, 2026 yashyamiranyije imidugudu ibiri uwa Bena Mukendi n’uwa Bena Mataamba, iri muri Teritwari ya Ngandajika, mu Ntara ya Lomami.

Nibura abantu batanu baguye muri uko gushyamirana abanda babarirwa muri mirongo barakomereka, ndetse ngo inzu nyinshi zaratwitswe.

Intandaro y’ayo makimbirane ni ikirombe gishya cy’amabuye y’agaciro (ntiharamenyekana ubwoko bwayo) yavumbuwe muri ako gace.

Umuyobozi w’iriya Teritwari avuga ko hari umuntu wageze muri kariya gace ashakisha amabuye. Nyuma yo kugwa ku kirombe cy’amabuye y’agaciro havutse impaka ku batuye hariya buri ruhande rwiyitirira ubwo butaka.

Abaturage bemeza ko hapfuye abantu 5 naho ubuyobozi bwo bukavuga ko hapfuye umuntu umwe.

Muri kariya gace ngo hoherejweyo inzego z’umutekano kugira ngo zihoshe ayo makimbirane, no kuba havuka andi, ubuyobozi busaba abaturage kujya mu biganiro bakumvikana.

Radio Okapi kandi ivuga ko imvururu nk’izi zishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zabaye mu kirombe gicukurwamo zahabu ahitwa Kalenga Manyi, muri Segiteri ya Bushimaie.

Ayo makimbirane yaguyemo abantu batatu, yahuje abacukuzi b’abamabuye y’agaciro baturutse ahitwa Luiza, muri Kasai-Central, n’abavuye mu Ntara ya Lualaba.

Radio Okapi ivuga ko ubuyobozi bwatangaje ku wa Gatanu ko abantu batatu bakomoka muri Kasaï-Central biciwe muri kuriya gushyamirana, mu gihe abanda bagera ku 10 bakomeretse kuri buri ruhande.

Umuyobozi wa kariya gace witwa Laurent Ntumba, yasabye abaturage gutuza, anasaba ubuyobozi bw’Intara ya Kasaï Central n’iya Lualaba gukemura kiriya kibazo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *