Abantu bane biyongereye ku wakize Ebola muri RDC

Bahawe ibyemezo by'uko bakize Ebola

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryemeje ko muri RDC abantu bane biyongereye ku wundi umwe uherutse gukira ubwoko bushya bwa Ebola buriho ubu, buterwa na virusi yitwa Bundibugyo.

OMS yatangaje ko abaforomo bane bari baranduye Ebola bakize nyuma yo kuvurirwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri.

Aba baforomo biyongera ku wundi murwayi wasezerewe mu bitaro ku wa Gatanu nyuma yo gukira iki cyorezo.

Dr Dieudonne Mwamba Kazadi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange muri RDC, yavuze ko gukira kw’aba barwayi ari intsinzi ikomeye ikwiye kwishimirwa.

Yagize ati: “Ni ubutumwa bukomeye bwerekana ko Ebola ishobora gukira igihe uyirwaye yihutiye kwivuriza mu kigo cyabugenewe.”

Mu rwego rwo gufasha RDC guhangana na Ebola, OMS yafunguye ikigo gishya cyita ku barwayi ba Ebola mu Mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri.

Icyo kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 24, ariko bushobora kwiyongera bukagera kuri 60. Hari kandi gutegurwa inyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi benshi kurushaho.

Ku Cyumweru, hanabaye igikorwa cyo gusezerera itsinda ry’abaforomo bane bavuye mu bitaro byo mu Mujyi wa Bunia, muri Ituri, ahafatwa nk’aho iki cyorezo cyatangiriye cyane.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yemeje ko nubwo nta rukingo cyangwa umuti by’iyi Ebola biraboneka, abo bantu bakize.

Yagize ati: “Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo ishobora gukira iyo umurwayi ahabwa ubuvuzi bwiza, kandi hari abantu bo mu Ntara ya Ituri bamaze gukira.”

Dr Tedros yagaragaje ko ubu bwoko bwa Ebola bushobora kwica abarwayi bagera kuri 50% by’abayanduye, agaragaza ko kuyirokoka ari ukujya kwa muganga vuba na bwangu.

Ubu imibare igaragaza ko muri Congo hari abantu barenga 1,000 bakekwaho kuba baranduye Ebola, naho nibura 246 bamaze guhitanwa na yo.

Ni mu gihe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bivugwa ko abantu icyenda banduye Ebola, naho umuntu umwe akaba amaze guhitanwa na yo.

Icyorezo kiriho ubu ni icya 17 mu mateka ya RD Congo, cyatewe n’ubwoko bwa Ebola bwitwa Bundibugyo, butaragira urukingo rwemewe, nubwo hari ururimo gutegurwa muri iki gihe.

Mu gihe abarwaye benshi biganje mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo muri RDC, ndetse no muri Kampala, umurwa mukuru wa Uganda, hari n’abantu bapimwe no hanze y’Afurika.

BBC ivuga ko abashinzwe ubuzima muri Brazil batangaje ku wa Gatandatu ko bari gukora iperereza ku bantu babiri bakekwaho kuba baranduye Ebola mu Ntara ya São Paulo.

Hagati aho, imyigaragambyo yadutse muri Kenya kubera umugambi wa Amerika wo kubaka muri icyo gihugu ikigo cyo gushyiramo Abanyamerika bakekwaho Ebola.

Abo baturage biraye mu mihanda yo mu mujyi wa Nanyuki bavuga ko icyo kigo kigamije gushyira abaturage bo muri ako gace mu byago byo kwandura no gukwirakwiza Ebola.

Bahawe ibyemezo by’uko bakize Ebola

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *