Imodoka yari ivuye kugemura ibiciruza yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, imodoka izimya umuriro ya Polisi ishami rishinzwe guhangana n’inkongi yahageze yamaze kwangirika cyane.
Byabaye mu masaha ya saa tatu z’amanywa mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Ku bw’amahirwe uwari utwaye imodoka yavuyemo ari muzima, ndetse abasha kurokora ibyangombwa bye.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 36 y’amavuko, UMUSEKE wamenye ko yitwa Yves akaba yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA y’ikigo Afri -Farm Agricultural Business.
Yadutangarije ko imodoka ye yagize ikibazo cya circuit y’amashanyarazi, biteza inkongi, bigera aho kuyimya abyifashije byanga.
Ati “Imodoka yange kugira ngo itangire gushya intsinga zakoze circuit, mfata kizimyamwoto ngo nyizimye biranga.”
Yavuze ko ashimira Polisi y’u Rwanda yamutabaye nubwo yasanze imodoka yangiritse.
Yves avuga ko imodoka yari ifite ubwishingizi, agasaba abatwara imodoka kwitwararika bakajya bakoresha imodoka, kandi bagahora biteguye.
Iyi modoka yahiye ivuye kugemura amagi, ku buryo yahiye nta bindi bintu by’agaciro kanini birimo.





UMUSEKE.RW
