Kamonyi: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina, buvuga ko bwakiriye amakuru avuga ko hari umurambo w’umwana basanze ku birundo by’umucanga.
Inkuru y’urupfu rwa Niyobyose Elie w’umwaka umwe n’amezi 6 rwabereye mu Mudugudu wa Gishari, Akagari ka Nteko, Umurenge wa Mugina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina Munyakazi Epimaque yabwiye UMUSEKE ko inkuru y’urupfu rw’uyu mwana bayibwiwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu, akavuga ko uyu mwana yabanaga na Sekuru ubyara nyina, kuko yamumusigiye agiye gushaka undi mugabo.
Gitifu Munyakazi avuga ko Sekuru yasize uyu mwuzukuru we mu nzu agiye gusoroma imboga hirya y’urugo, avuyeyo abura uwo mwana.
Ati: “Uyu musaza Sekuru w’umwana yakomeje gushakisha aho umwana ari aramubura, nyuma nibwo undi mwana wari uragiye ihene, yabonye umurambo uryamye ku mucanga uri hafi aho aratabaza.”
Munyakazi avuga ko yabibwiye Mudugudu na we atabaza Inzego zitandukanye harimo Ingabo, RIB, Polisi na DASSO barahagera.
Gitifu avuga ko babajije Sekuru abwira inzego ko atamenye intandaro y’urupfu rw’umwuzukuru we.
Gusa uyu musaza avuga ko hari undi mwana bongeye kubaza avuga ko bakinaga na nyakwigendera ariko aza kumusiga ajya mu rugo kubera ko ababyeyi bari bamuhamagaye.
Gitifu w’Umurenge avuga ko hafashwe umwanzuro ko umurambo w’uyu mwana ugomba gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kinazi kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi
