Nyuma y’inkuru y’urugomo rw’abanyeshuri b’abanyamahanga bigaga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri i Musanze, abakekwagaho uruhare muri urwo rugomo basubijwe iwabo.
Mu minsi ishize, mu Karere ka Musanze, humvikanye abatwara abantu n’ibintu kuri moto bavuga ko babangamiwe n’abanyamahanga babakorera urugomo.
Bivugwa ko aba banyeshuri bakomoka muri Sudani bagiye bakora urugomo kenshi, birimo kwirara mu mihanda bafite ibyuma n’imihoro, bakubita abamotari iyo babishyuzaga amafaranga y’urugendo.
B&B Kigali FM yatangaje ko, nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe kuri iki kibazo cyo muri iyo Kaminuza, abanyamahanga umunani bagaragaye muri uru rugomo bahise birukanwa ku butaka bw’u Rwanda basubizwa iwabo.
Yakomeje ivuga ko abasubijwe iwabo ari abo bita ‘Ibihazi’, bagaragaye kenshi muri ibi bikorwa by’urugomo.
Ubwo abaturage b’i Musanze bavugaga ko iyo bareze abo banyamahanga mu nzego zitandukanye ntacyo babikoraho, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.
ACP Rutikanga yongeyeho ko iyo umuyobozi atabashije gukemura ikibazo yagejejweho, byaba intege nke ze ku giti cye aho kuba intege nke z’inzego z’umutekano.
Ahandi higeze kumvikana urugomo rw’abanyeshuri b’abanyamahanga ni mu Murenge wa Gisozi, aho Abanya-Sudani bakunze kwibasira abamotari bahakorera.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mezi 12 ya 2025, abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.
UMUSEKE.RW
