Minisitiri ushinzwe ibyo gutumiza ibicuruzwa mu bwato mu Buhinde yavuze ko urupfu rw’Abahinde batatu bari mu bwato rubabaje, nyuma yo gutangaza ibi ubundi bwato bw’Ubuhinde bwagaragaye bushya mu mazi yegereye Oman, nta we urigamba kuburasa.
Kuri uyu wa Kane nibwo byemejwe ko Abahinde batatu biciwe mu gitero cy’igisirikare cya America cyarashe ubwato bw’Ubuhinde bwari buvanye amavuta muri Iran, bushinjwa kurenga ku mabwiriza yashyizweho na America.
Minisitiri ushinzwe gutumiza ibicuruzwa mu bwato, mu Buhinde, Sarbananda Sonowal, yatangaje ko hapfuye abantu batatu muri kiriya gitero cyagabwe n’ingabo za Amerika ku bwato butwaye peteroli.
Sarbananda Sonowal, avuga ko “bibabaje cyane kumenya ibyabaye, biteye agahinda”.
Mu nyandiko yanditse yashyize kuri X, yahoze ari Twitter yongeraho ko ari “igihombo gikomeye”.
Ku wa Gatatu, ubwato bwitwa Settebello bufite ibendera rya Palau bwagabweho igitero nyuma y’uko ingabo za Amerika zibushinje ko bwarenze ku mabwiriza akumira ibikorwa bya Iran yashyizweho na America abuza ubwato “gutwara peteroli ivuye muri Iran”.
Muri ubwo bwato harimo abakozi 24 b’Abahinde abagera kuri 21 baratabawe bavamo ari bazima.
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za America muri Aziya, bwavuze ko bwarashe ibisasu mu cyumba cya moteri y’ubwato nyuma y’uko abakozi babwo “bananiwe kubahiriza ibyo basabwe” n’ingabo za America.
Manoj Yadav, Ukuriye Ihuriro ry’Abahinde batwara ibintu mu mazi yatangarije ikinyamakuru The Economic Times ko nta buryo America itari ifite amakuru ajyanye n’ubwenegihugu bw’abantu bari muri buriya bwato.
Yavuze ko gufatira ubwato byari kuba inzira nziza kuruta kuburaho.
Muri iki cyumweru ni ubwato bwa kabiri bw’Ubuhinde burashwe na America nyuma y’uko Ibiro bikuru by’ingabo za America muri Aziya, CENTCOM bivuze ko ku wa Mbere, ingabo za America zagabye igitero ku bwato butwara peteroli bwarimo abakozi b’Abahinde, hafi y’igihugu cya Oman nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza bwahawe.
Abayobozi mu Buhinde bavuze ko abo bakozi 24 bose bakijijwe n’ingabo za Oman.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW
