Izina rya Lionel Messi ryongeye gutumbagira

Nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ubwo Argentine yatsindaga Algérie ibitego 3-0 mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi 2026 mu itsinda J, Lionel Messi yahise aba umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego byinshi mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi.

Umukino wahuje Argentine na Algérie, wabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena 2026. Messi ryari izina rihanzwe muri uyu mukino atigeze atenguha abafana be bari bamwitezeho byinshi.

Lionel w’imyaka 38, yatsindiye Igihugu cye ibitego bitatu byagihesheje intsinzi ya mbere mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Gutsinda ibi bitego, byahise bimugira umukinnyi wa kabiri utsinze byinshi mu Gikombe cy’Isi [16] anganya n’Umudage, Miroslav Klose nawe ufite ariko we wahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga.

Messi uri gukina Igikombe cy’Isi cye cya gatandatu, amaze gukinira Argentine imikino 200.

Ni inshuro ya mbere uyu mukinnyi atsindiye ikipe y’Igihugu ibitego bitatu. Nyuma yo kuzuza imikino 1000 amaze gukina kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga, Messi amaze gutsinda ibitego 789, amaze gutanga imipira ivamo ibitego 348 mu gihe amaze kwegukana ibikombe 41.

Izina rya Messi ryongeye kuvugwa cyane
Ni umukinnyi ukomeje gukora amateka mu ikipe y’Igihugu
Byari ibyishimo byinshi kuri Lionel
Yahise ajya kwishimana n’abafana ba Argentine

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *