Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko ingamba zirimo politiki ikomeye, uruhare rw’abaturage, ubwishingizi bw’ubuzima bugera kuri bose ari bimwe mu bikomeje gufasha igihugu mu rugamba rwo kurandura ubwandu bushya bw’icyorezo cya SIDA bitarenze mu 2030.
Yabigarutseho mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku cyorezo cya SIDA yateraniye ku cyicaro cy’uwo Muryango i New York.
Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko u Rwanda rwarengeje intego mpuzamahanga ya “95-95-95”, yavugaga ko mu 2025, 95% by’abafite virusi itera SIDA bose mu Gihugu bagomba kuba bazi ko bayifite, muri bo 95% bari ku miti igabanya ubukana bwayo, ndetse ko muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso, kubera imyitwarire irimo no gufata imiti neza.
Ubu mu Rwanda 96% by’ababana na virusi itera Sida bazi uko bahagaze, 98% bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi mu gihe 98% bageze ku rwego rwo kugabanya ubukana bwa virusi ku buryo itakomeza kwiyongera mu mubiri.
Ambasaderi Ngoga yavuze ko ibyo kugerwaho bishingiye kuri politiki ikomeye , uruhare rw’abaturage, ubwishingizi bw’ubuzima bugera kuri bose n’ingamba zishingiye ku bimenyetso n’ubushakashatsi.
Ati “Uku kwiyemeza kwatanze umusaruro ugaragara ku rwego rw’igihugu. Uyu musasuro ugaragaza ubushake bw’igihugu, ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’ubwitange mu gutuma serivisi z’ubuzima zigera kuri bose mu buryo bungana.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rwakomeje kugabanya umubare w’abana banduzwa SIDA n’ababyeyi babo mu gihe cyo kubibaruka, aho bagumye munsi ya 2%, yanagaragaje ko igihugu gikomeje gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima no gukurikirana abarwayi ku giti cyabo.
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko hakiri imbogamizi zirimo ivangura n’ubushobozi bituma bamwe batagera kuri serivisi z’ubuzima.
Ati “Tugomba guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imyumvire mibi, akato n’ivangura bikomeje kongera ibyago byo kwandura SIDA.”
U Rwanda rwasabye amahanga gukomeza ubufatanye no kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima kugira ngo intego yo kurandura SIDA nk’ikibazo cy’ubuzima rusange mu mwaka wa 2030 igerweho.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
