Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza buremeza ko hari umuntu ukekwaho kujya kwiba akavunika akaguru mu buryo bukomeye.
Byabereye mu mudugudu wa Rubona mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Uriya ukekwaho kwiba ni umuturage wo muri kariya gace aho bikekwa ko yagiye kwiba mu rugo rw’abandi ibikoresho byo mu rugo nk’amasafuriya, amasahane n’ibindi yikanga abantu asimbuka urugo, maze avunika bikomeye igupfwa ry’akaguru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko uriya bamusindagije bakamugeze ku muhanda maze imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Nyanza ariho arwariye kugeza ubu.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
