Nyanza: Amagambo yabwiye mushiki we yamugejeje mu rukiko

Urukiko rukorera i Nyanza

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwaburanishije umusore uregwa kubwira mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarani (toilettes).

Imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko hari umusore witwa Eurade Ndikumana wo mu mudugudu wa Gatunguru, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza aho yari mu rukiko aregwa icyaha cy’ibikangisho.

Uriya musore w’imyaka 31 ubushinjacyaha buvuga ko yabwiye mushiki we ko yamwica maze akamujugunya mu musarani (toilettes).

Uriya musore kandi ngo yabimubwiye amaze kujya mu murima wa mushiki we amutemera igitoki, maze asanga inkono y’ibishyimbo bitetswe n’uriya mushiki we ku ziko arabimena, ndetse n’iyo nkono arayimena akoresheje agafuni yari afite.

Ubushinjacyaha buvuga ko Eurade Ndikumana yashatse kwicisha mushiki we agafuni yakoresheje amena inkono, mushiki we akizwa n’amaguru yirukira mu nzu, ndetse anatabaza abaturanyi baramutabara.

Ubushinjacyaha burasabira uriya musore uburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe iperereza rikomeje.

Burabisaba bushingiye ko uriya musore yamaze umwaka afunzwe, nabwo kandi aregwa gukangisha mushiki we kuzamwica.

Ubushinjacyaha  bugira buti “Bapfa ko nyina ubabyara yabahaye umunani maze uyu musore Eurade uwe akawugurisha, agashaka ko isambu mushiki we akoresha na yo yayitwara.”

Eurade Ndikumana imbere y’umucamanza yavuze ko yavuye mu kazi asanga mushiki we arwana na nyina arabakiza, maze mushiki we na we ashaka kumukubita (akubita uriya musore), na we agira umujinya amena inkono yari itetsweho ibishyimbo.

Ageze ku gitoki ashinjwa gutema yavuze ko yagitemye bitewe n’uko cyari cyanetse kiri gupfa ubusa mu murima, banumvikana amafaranga azaha mushiki we gusa nyuma yaje gufungwa atarayamwishyura.

Umucamanza yabajije Ndikumana ayo magambo aregwa ko yavuze ko azica mushiki we, maze akamujugunya mu masarani icyo abivugaho?

Ndikumana Eurade asubiza ati “Ayo magambo ntayo navuze ni uburyo bwo kunyongerera ibyaha.”

Umucamanza yongeye kubaza icyo avuga ku minsi 30 asabirwa gufungwa by’agateganyo?

Ndikumana Eurade ati “Ndasaba imbabazi nkaba nasubira mu buzima busanzwe, kandi ibyabaye ntibizasubira.”

Umucamanza yatangaje ko azafata icyemezo tariki 30 Kamena, 2026. Uriya musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article