Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yanenze ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) kubera kunanirwa gusobanura impamvu bumaze imyaka budasubiza abanyeshuri amafaranga ya ‘caution’ kugeza ubwo amaze kugera kuri miliyoni 252 Frw.
Aya ni amafaranga umunyeshuri yishyura nk’ingwate’ kugira ngo azifashishwe mu kwishyura ibyo yakawangiza. Iyo nta cyo yangije, ayo mafaranga aba agomba gusubizwa nyirayo.
Iki kibazo cyagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwitaba PAC kugira ngo busobanure ibibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Raporo yagaragaje ko hari ikibazo cy’amafaranga ya ‘caution’ atarasubizwa ba nyirayo. Abadepite bagize PAC bagaragaje ko iki kibazo kimaze imyaka kigaruka muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, nyamara kikaba kitarabonerwa igisubizo.
Depite Uwumuremyi Marie Claire yavuze ko bidakwiye ko abanyeshuri basabwa gutanga ayo mafaranga, barangiza amasomo yabo bakagenda batarayasubijwe kandi nta mutungo w’ishuri bangije.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko impavu hari amafaranga badasubiza banyirayo ari uko hari abanyeshuri barangije kera, bamwe bakaba bamaze imyaka igera kuri 15 bataraboneka.
Ati “Harimo abanyeshuri bamaze imyaka myinshi barangije ku buryo kubabona ngo tubasubize amafaranga yabo bitugora. Hari abahinduye aho batuye, abandi amakuru yabo ntakiri ahamye.”
Nkuranga yavuze ko muri uyu mwaka ishuri rimaze gusubiza miliyoni 8 Frw ku banyeshuri babashije kuboneka, ariko ko amafaranga yose ategereje gusubizwa ageze kuri miliyoni 252 Frw.
Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yiga imyaka itatu cyangwa irenga, ishuri rikavuga ko ritakibasha kumubona igihe cyo kumusubiza amafaranga ye.
Yagize ati “Wagira ngo ni abantu baje iwanyu bahamara umunsi umwe bagenda? Mwaramwigishije imyaka itatu irarangira, none mumubuze kubera ko mugiye kumusubiza amafaranga ye. Nta konti mwagiraga mumuheraho buruse? Yari miliyoni 200 Frw, none ko ari kwiyongera, ubu abarangije ejo bundi mwarayabahaye?”
Muhakwa yavuze kandi ko bitumvikana kuba ishuri rifite imyirondoro y’abanyeshuri irimo amazina, nimero z’indangamuntu, telefone n’andi makuru yose, rikavuga ko ritabasha kubageraho.
Yagize ati “Ariko abo muyaha ntimubazi amazina? Muzi imyirondoro yabo, muzi nimero za telefone zabo, muzi amashuri bigiragamo n’igihe barangirije kwiga, muzi niba caution bari baratanze ntacyo bangije cyangwa hari icyo bangije, muzi amafaranga mugomba kubasubiza. Ni iki gituma muvuga ngo mwarababuze?”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari yasobanuriye PAC ko ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gushyira igikorwa cyo gushakisha abo banyeshuri ndetse hakitabzwa amatsinda ahuza abanyeshuri kurubuga rwa WhastAPP.
Ati “Mutwihanganire, ubutaha muzabona impinduka.”
Nkuranga yavuze kandi ko ku bazaba badashoboye kuboneka, ishuri rizasaba uburenganzira bwo gukura uwo mwenda mu bitabo by’ibaruramari, ibyateye impungenge Perezida wa PAC, wahise abaza niba gusiba uwo mwenda bitazatuma ayo mafaranga ahinduka umutungo wa Rwanda Polytechnic.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, yavuze ko ikibazo kigomba gukurikiranwa byihariye kuko ishuri rifite imyirondoro y’abanyeshuri, bityo kubageraho bitagombye kuba ikibazo gikomeye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
