Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yabuze mu muhango wo gushyingura Se

I Tehran muri Iran hari kubera imihango ikomeye y’ikiriyo izanziriza ishyingurwa rya Ali Khamenei

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yabujijwe kwitabira imihango yo gushingura Se, Ali Khamenei, mu rwego rwo kwirinda ko hazategurwa igitero kigambirirye kumwica.

I Tehran muri Iran hari kubera imihango ikomeye y’ikiriyo ibanziriza ishyingurwa rya Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu wiciwe mu bitero bya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel mu mpera za Gashyantare 2026.

Ni imihango yahuruje ibihumbi by’abaturage babarirwa muri za miliyoni, abategetsi mu Isi mu bihugu bya Kisilamu n’inshuti za Iran aho bakora imihango yo gusezera kuri Khamenei mbere y’uko azashyingurwa tariki ya 9 Nyakanga, 2026.

Muri iyi mihango abayobozi mu nzego nkuru za Iran baritabira ariko Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Mojtaba Khamenei ntagaragara, ndetse kuva yashyirwa muri uwo mwanya muri Werurwe ntaragaragara mu ruhame ‘aho bivugwa ko akivuza ibikomere yatewe n’ibisasu byahitanye Se’.

Ibinyamakuru birimo Al Jazerra na New York Times bivuga ko byahawe amakuru n’abayobozi bakuru mu Ngabo zirinda impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC) ko Ayatollah Mojtaba yabujijwe kwitabira imihango yo gushyingura se mu rwego rwo kwirinda ko Israel yagaba ibitero bigamije kumwica.

Televiziyo Channel 13 yo muri Israel yavuze ko Minisitiri w’Ingabo z’icyo Gihugu, Israel Katz, yongeye gutanga ubutumwa bukakaye yihanangiriza Iran, avuga ko igihugu cye kitazazuyaza kwikiza umuyobozi uwo ari we wese uzashaka gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Israel.

I Tehran muri Iran hari kubera imihango ikomeye y’ikiriyo izanziriza ishyingurwa rya Ali Khamenei
Abaturage benshi baba bashagaye imodoka itwaye imva ya Ali Khamenei wahoze ari Umuyobobozi w’Ikirenga wa Iran

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *