Abantu batandatu bitwaje intwaro gakondo, batunda bakanacuruza inzoga zitemewe n’amategeko bazwi nk’Abarembetsi, bakurikiranyweho gukomeretsa abaturage batatu barimo abarimu babiri bo mu karere ka Burera, ndetse umwarimu umwe aza kuhasiga ubuzima.
Ni urugomo rwabaye ku wa 30 Kamena 2026, ahagana saa mbili z’umugoroba mu Murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera.
UMUSEKE amakuru wamenye ni uko abo barembetsi bari bavuye gutunda inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa kanyanga muri Uganda, baca mu Murenge wa Kivuye, bakomeza Rwerere bagera ahitwa Rusarabuye ari naho bakoreye urwo rugomo.
Amakuru avuga ko ubwo bari bageze muri uwo Murenge, bahuye n’abaturage barimo umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 n’abarimu bari bavuye kwigisha kuri GS Ruhanga, barabakomeretsa bagira ngo babatere ubwoba kugira ngo babone uko bakomeza kujyana ibyo biyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, yabwiye UMUSEKE ko abakomerekejwe bihutanywe kuri CHUK ariko umwe aza gupfa.
Meya Mukamana avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu batandatu ariko hagishakishwa abandi.
Ati “Abatawe muri yombi bwa mbere bageze kuri batandatu, ariko abo bagenda bavuga abandi.”
Akomeza ati “Ubutumwa duha abaturage ni ugukomeza gutangira amakuru ku gihe. Iyo bahanahana amakuru, baba barafashwe bataragira uwo batema.”
Yavuze ko muri ariya masaha ya saa mbili, muri ako ga santere hari hakiri abanyerondo, nubwo abakoze biriya bahise biruka bakagenda, ariko ngo iyo abaturage baba baratanze amakuru nk’uko basanzwe babikora bariya bantu bari gufatwa.
Ati “Ni ugukomeza gutanga amakuru, kandi bakirinda guhishira umuntu nk’uwo cyane cyane abarembetsi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko uru rugomo barumenye ndetse hagikorwa iperereza.
Ati “Ayo makuru twarayumvise, ndetse inzego zibigenza ziri ku bikurikirana kugira ngo tumenye abo ari bo.”
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umuyobozi w’Akarere ka Burera aza gukorana inama n’abaturage, igamije kubahumuriza no kongera kubibutsa gutanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano.
Nyakwigendera we ku wa 5 Nyakanga 2026 yashyinguwe n’umuryango we.
UMUSEKE.RW
