Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice yasabye abasifuzi bato bari guhugurwa, kugira inzozi zagutse zirimo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Guhera tariki 6-10 Nyakanga 2026, kuri Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA Accomodation), hari kubera amahugurwa ari guhabwa abasifuzi bakiri bato batanga icyizere (Refereeing Course for Young Talents).
Ni amahugurwa ari gutangwa n’abarimu n’abasifuzi muri FIFA barimo Ntagungira Céléstin, Hanashi Boubakar n’abandi barimu babo bo mu Gihugu.
Hari kandi Umusifuzi mpuzamahanga usigaye ukora muri VAR, Salima Mukansanga.
Ubwo yabaganirizaga, Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yasabye aba basifuzi kugira inzozi zagutse zirimo kugera ku rwego mpuzamahanga rwa CAF na FIFA.
Yagize ati “Mugire inzozi zagutse. Mumenye neza amategeko agenga umukino, musobanukirwe neza kandi gukoresha ikoranabuhanga muzabe muzi neza gukoresha VAR kandi mugire inzozi zo kugera ku rwego rwa CAF na FIFA.”
Uyu Muyobozi yakomeje ababwira ko urwo rugendo rurure rujyana ko kongera ubumenyi.
Aya mahugurwa ari guhabwa abasifuzi bato batanga icyizere muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere n’iy’icya kabiri, hagamijwe kubateguramo abasifuzi beza b’ejo hazaza.






UMUSEKE.RW
