Afurika y’Epfo: Umukinnyi yapfuye yimanitse

Umukinnyi ukomoka muri Afurika y’Epfo wakiniraga Mamelodi Sundowns y’iwabo n’ikipe y’Igihugu, Jayden Adams yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi w’imyaka 25, yamenyekanye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, ndetse yemejwe n’ikipe y’Igihugu (Bafana Bafana) yabicishije kuri X yayo.

Bivugwa ko Adams yikingiranye mu bwogero bwe maze akimanika mu mugozi.

Yari mu bakinnyi ba Bafana Bafana bakinnye Igikombe cy’Isi 2026.

Kuva mu 2020-2025 yari muri Stellenbosch Football Club, ahava ajya muri Mamelodi Sundowns yari akirimo kugeza ubu.

Adams yakiniraga ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo
Yakinnye Igikombe cy’Isi 2026

UMUSEKE.RW

Share This Article