MINISPORTS na MINIYOUTH zabonye abanyamabanga bahoraho bashya

MINISPORTS na MINIYOUTH yabonye abayobozi bashya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi bashya muri Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi. 

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko “ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112; none ku wa 15 Nyakanga 2026, a Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bashya.” 

Perezida Kagame yagize Ngabo Brave Olivier, umunyamabanga uhorahora (PS) muri Minisiteri ya sports asimbuye Candy Basomingera.

Ngabo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi .

Kuri uyu mwanya yasimbuwe na Ishungure Parfait nk’uko itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ribitangaza.

Muri Nzeri 2024, Ngabo Brave Olivier yari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mbere yuko yinjira muri Minisiteri y’urubyiruko

Ngabo yamenyekanye kandi ku kuba umwe mu bashinze ‘ Your Well-Being Centre” Umuryango utari uwa leta ushinzwe gukurikirana ibibazo byo mu mutwe n’ibindi.

Ni mu gihe Ishungure Parfait yakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ashinzwe Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga.

Ishungure Parfait yakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ashinzwe Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga
Ngabo Brave Olivier, umunyamabanga uhorahora (PS) muri Minisiteri ya sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *