Umunyarwanda w’imyaka 28 y’amavuko yarasiwe mu mujyi wa Mbarara muri Uganda mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2026, nyuma y’umukino w’igikombe cy’isi wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wahuzaga Ubwongereza na Argentine.
Nyakwigendera yitwa Kagame Rukumbuzi Ruben.
Umwe mu bagize umuryango we yabwiye UMUSEKE ko Kagame yarebanaga n’abandi umukino mu kabari, maze mu kavuyo katewe n’abantu basohokaga umukino urangiye araswa n’inzego z’umutekano za Uganda, ahita apfa.
Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi wa Mbarara.
Uwo mu muryango wa Rukumbuzi yavuze kandi ko kugeza ubu abakekwaho kumwica batarafatwa, avuga ko bahise bava aho byabereye.
Kagame Rukumbuzi Ruben yari ingaragu. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko afite umuryango mu Rwanda. Ababyeyi be baba muri Uganda, ari na ho na we yari atuye.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, UMUSEKE ntiwari wabasha kubona icyo inzego z’umutekano za Uganda zivuga kuri aya makuru.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
