Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, gufungwa imyaka 30.
Ni nyuma y’ibyumweru bitandatu aburana ubujurire.
Tariki ya 30 Ukwakira 2024, uru rukiko rwari rwahamije Dr. Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27. Yaburanye ubujurire kuva ku wa 9 Kamena 2026, agaragaza ko nta ruhare yagize mu byaha ashinjwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Rwamucyo, w’imyaka 67, yari muganga ku bitaro bya Kaminuza y’U Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB) mu gihe cya jenoside.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda izwi nka ‘caterpillar’.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside, ariko we yabwiye urukiko ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.
Umushinjacyaha w’Umufaransa Aude Duret yasabye urukiko rw’Ubujurire rwa Paris gufata Rwamucyo nk’uwakoze jenoside ubwe, akanagira uruhare mu kuyikora, kandi akagira n’uruhare mu cyaha cyibasira inyoko muntu.
Biteganyijwe ko urukiko rutangaza umwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026.
UMUSEKE.RW
