Ubuyobozi bwa Police FC, bwatangaje ko umunya-Maroc, Rkyek Jaafar ari we mutoza mukuru wayo mu gihe azungirizwa na Bakkali Tahili ukomoka muri Espagne.
Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe ku wa 21 Nyakanga 2026 yabicishije ku rukuta rwayo rwa X.
Police FC yemeje ko uyu Munya-Maroc, Rkyek Jaafar ari we wagizwe umutoza mukuru wasimbuye Ben Moussa wari uyimazemo umwaka umwe.
Jaafar azungirizwa n’Umunya-Espagne, Bakkali Tahili. Aba bose basinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu, ari bwo Ubuyobozi buza kumurikira abakinnyi abatoza ndetse bakaganira n’itangazamakuru ku ntego nshya z’uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Uretse Bakkali Tahili uzaba ari umwungiriza wa mbere, na Djabil Mutarambirwa azaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe uwongerera imbaraga azakomeza kuba Ddouki Mohamed.




UMUSEKE.RW
