Kuvaku wa Mbere hatangiye gukwirakwira amashusho y’abantu bambaye gisivile bahagarara mu muhanda hafi y’isoko bagatangira kurasa amasasu menshi, bamwe bagize ngo ni amabandi ariko Polisi ya Uganda ivuga ko ari abashinzwe umutekano.
Polisi ya Uganda ivuga ko yamenye iby’amashusho yakomeje gukwira kwira imbuga nkoranyambaga arimo abantu “bashinzwe umutekano” barasa urufaya mu kirere.
Ubutumwa bwo gusobanura ibyabaye, buvuga ko byabaye ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga, 2026 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), ahitwa Nakivubo, Nakasero III, mu mujyi wa Kampala.
Polisi ivuga ko itsinda ry’abashinzwe umutekano ryagiye mu isoko ryitwa Kiseka gufata abakekwaho ubugizi bwa nabi.
Muri icyo gikorwa ngo haje itsinda ry’abantu batangira gukumira abashinzwe umutekano bakoresheje imbaraga, bababuza gufata abo bakekekwaho gukora ibyaha.
Abashinzwe umutekano nibwo ngo barashe amasasu kugira ngo batatanye abo bantu, kandi bagarure ituze.
Polisi ya Uganda ivuga ko abashinzwe umutekano basubije ibintu mu buryo, banabasha gufata abantu babiri bakekwaho ibyaha.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agahererekanywa cyane, yakuye umutima abatari bake, bibabazaga ko ari amabandi ashaka kwiba, dore ko abo bashinzwe umutekano nta myambaro ibaranga bari bambaye.
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yanenze abayobozi b’icyo gihugu avuga ko batagikunda, ndetse ashimangira icyemezo cya America cyagaragaje Uganda nk’igihugu kidatekanye.
Ati “Urebye iyi video wagira ngo ni ahantu harimo kubera intambara. Ariko ni imbere y’isoko rya Kisekka, mu mujyi rwa gati i (Kampala). Ni gute wakwemeza abantu kuza gusura igihugu kitwara muri ubu buryo?”
Yavuze ko bariya bantu bitwaje intwaro ziremereye ku manywa y’ihangu utabatandukanya n’amabandi.
Gusa avuga ko ari abakozi ba Leta bahawe uburenganzira bwo gutera ubwoba, gushimuta no kwica abantu kandi ntihagire ingaruka zibabaho.
Ati “Ni gute umuturage usanzwe yatandukanya abagizi ba nabi n’abashinzwe umutekano mu gihe imyitwarire yabo idatandukanye? Tugomba twese hamwe gushaka kubaka igihugu gifite abashinzwe umutekano bitwara kinyamwuga.”
Muri Uganda, uretse kubona inzego z’umutekano zikunze gushyamirana n’abatavuga rumwe na Leta, i Kampala hakunze kubera ubugizi bwa nabi bw’abajura bitwaje intwaro bakunze kuzikoresha bica cyangwa ibyo abantu batunze hakaba ubwo birangira babarashe na bo.

UMUSEKE.RW
