Ibifashijwemo na Atisso Kodjo, Rayon Sports yakuye intsinzi kuri Tusker FC yo muri Kenya, iba iya kabiri ibonye mu itsinda C rya CECAFA Kagame Cup 2026 riri kubera i Kigali.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuwa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026.
Ni umukino watangiye wihuta, ndetse Murera igaragaza inyota yo gutanga ngenzi yayo igitego kugira ngo iwusoze hakiri kare.
Haringingo yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 bari babanjemo ubwo iyi kipe yatsindaga KVZ FC yo muri Zanzibar, azana Tatou, Nshuti Didier na Junior Kameni Herman, bose bari babanje mu basimbura.
Ni umukino kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Mugisha Richard, Umuyobozi wa CECAFA, Paulos Weldehaimanot Andermariam n’abandi.
Umwe mu bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze, Elie Tatou wari wabanje mu kibuga, yagoye cyane myugariro w’ibumoso wari umukunzi, cyane ko yagiye amukorera amakosa menshi.
Uko iminota yicumaga, ni ko Rayon Sports yagiye yongera imbaraga itangira gusatira izamu rya Tusker FC ibifashijwemo na Iradukunda Elie Tatou wahinduraga imipira myinshi mu rubuga rw’amahina.
Nyuma yo kudatsindwa igitego mu minota 20 y’umukino, Tusker FC yatangiye gutinyuka nayo irakina ndetse yizamurira icyizere.
Ku munota wa 30, iyi kipe yo muri Kenya, yabonye uburyo bw’igitego ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Steve Omondi, umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Murera yabaye nziza hagati mu kibuga ibifashijwemo n’abarimo Muderi Akbar na Djingarey, byarushijeho kuba byiza no kubona abayikinira ku mpande mu busatirizi, bayibereye beza.
Ku munota wa 45, Muderi yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Kameni arawusimbuka usanga Antonio Atisso Kodjo Kossivi awushyira mu izamu maze Aba-Rayons binaga ibicu.
Byatumye Murera isoza igice cya Mbere iri imbere n’igitego 1-0, binayiha icyizere cyo kubona amanota yuzuye.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 58, Iradukunda Elie Tatou wagize umukino mwiza yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo.
Mu minota 70, Tusker FC yongeye kwibona mu mukino igerageza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira John Otieno yananiwe gushyira mu rushundura arebana n’umunyezamu, awushyira hejuru.
Iminota 10 ya nyuma, Tusker yakomeje kugerezageza gushaka igitego cyo kwishyura, ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego 1-0 yakuye kuri Tusker FC, bituma yuzuza umukino wa Kabiri wikurikiranya itsinda muri CECAFA Kagame Cup 2026.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Al-Hilal SC yanyagiye KVZ FC ibitego 4-0.
Kugeza ubu itsinda riyobowe na Al-Hilal SC n’amanota atandatu n’ibitego bitandatu izigamye, ikurikiwe na Rayon Sports banganya amanota atandatu n’ibitego bitatu izigamye.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, Rayon Sports na Al Hilal SC zizahura mu mukino wo guhatanira kuyobora itsinda.
Kunganya bizahesha Rayon Sports gukomeza muri ½ ariko nitsindwa ishobora gusezererwa bitewe n’andi makipe ya kabiri ashobora kugira amanota atandatu.
Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Tusker FC na KVZ FC, zombi zamaze gusezererwa.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, harakomeza imikino isoza itsinda rya A.
APR FC irakina na Vipers SC kuri Stade Amahoro mu gihe Gor Mahia ikina na FC Garde Républicaine kuri Kigali Pelé Stadium. Ni imikino yombi ikinwa Saa Moya z’Ijoro.













UMUSEKE.RW