Rayon Sports WFC izaba ihagariye u Rwanda muri CAF Champions League CECEFA Qualifiers 2026, yisanze mu itsinda A nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa Kane.
Tombola y’uko amakipe yashyizwe mu matsinda, yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026.
Umwe mu banyabigwi ba ruhago y’Abagore mu Rwanda, Nibagwire Sifa Gloria usigaye ukora muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, ni we wagaragaje uko amakipe yashyizwe mu matsinda.
Rayon Sports WFC, yashyizwe mu itsinda A aho iri kumwe na Yei Joint yo muri Sudani y’Epfo, Mafunzo FC yo muri Zanzibar na Denden FC yo muri Eritrea.
Itsinda B ririmo CBE FC yo muri Éthiopie, Kawembe Muslim Ladies yo muri Uganda na FC Ujeco yo muri Djibouti.
Itsinda C ririmo Simba Queens yo muri Tanzania, Kenya Police Bullets yo muri Kenya na Top Girls WFC.
Mu itsinda rya mbere (A) hazazamukamo ikipe ebyiri za mbere mu gihe mu yandi matsinda hazazamukamo izaba iya mbere maze zose uko ari enye zizakine 1/2.
Ikipe izaba iya mbere mu itsinda B, izahura n’izaba yabaye iya kabiri mu itsinda A, mu gihe izaba iya mbere muri A izahura n’izaba yayoboye itsinda C.
Igikombe cy’umwaka ushize, cyegukanywe na JKT Queens yo muri Tanzania.

UMUSEKE.RW
