Gitifu mushya wa Nyamabuye yahawe umukoro

Gitifu Gihana Tharcisse ahererekanya ububasha na mugenzi we Nshimiyimana Jean Claude

MUHANGA Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’Umurenge wa Nyamabuye, Gihana Tharcisse, yasabwe gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi kugira ngo ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo, amazi meza n’isuku n’imitunganyirize by’Umujyi birusheho kwiyongera.

Ibi yabibwiwe mu muhango w’ihererekanyabubasha ryabaye hagati ye na Nshimiyimana Jean Claude, wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza.

Gihana yeretswe abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye, barimo abakozi bo mu Tugari, bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge ndetse n’abashinzwe irondo ry’umwuga rikora ku manywa no nijoro.

Nshimiyimana, wari umaze imyaka itandatu ayobora Umurenge wa Nyamabuye, yavuze ko uyu Murenge ufite amahirwe menshi y’iterambere kubera ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda biwukorerwamo.

Yagaragaje ko kimwe mu byo umusimbuye azashyiramo imbaraga ari ubuvugizi  bwo kongera ibikorwa remezo, kuko imihanda ya kaburimbo ikiri mike, amazi meza ataragera kuri bose ndetse n’imitunganyirize y’Umujyi.

Yagize ati: “Mu bindi ukwiriye gukora ni ugusaba ko ingengo y’imari y’Umurenge yiyongera, kuko isanzwe idahagije.”

Yakomeje avuga ko umubare w’abakozi b’Umurenge ukiri muto ugereranyije n’ubwiyongere bw’abaturage n’ubwinshi bwa serivisi bagomba gutanga.

Gihana, yavuze ko azi neza uburemere bw’inshingano ahawe, ariko agaragaza icyizere ko azafatanya n’abakozi kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zirusheho kunozwa.

Yagize ati: “Gutsindwa si umuhigo. Ndabasaba, bakozi bagenzi banjye, kurangwa no kwiyoroshya, urukundo n’ishyaka mu kazi. Tugomba gushyira umuturage ku isonga no gukora ubuvugizi ku bibazo bimureba.”

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, Uwampeta Charlotte, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere muri uwo muhango, yasabye abakozi b’Imirenge ya Nyamabuye na Cyeza gukorana ubunyamwuga no kuzirikana ko bakorera igihugu kimwe.

Yagize ati: “Iyo tugeze mu nshingano nshya, tugomba kwiyambura umwambaro dusanganwe tukambara ujyanye n’inshingano duhawe.”

Uwampeta yanibukije Gitifu mushya ko kuyobora Umurenge urimo igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga bisaba ubufatanye, gutega amatwi abaturage no kubakemurira ibibazo ku gihe.

Gihana Tharcisse yari amaze imyaka ibiri ayobora Umurenge wa Kabacuzi. Abakoranye na we bavuga ko muri icyo gihe Kabacuzi yagaragaye mu Mirenge yahoraga iza ku isonga mu kwesa imihigo.

Abakozi b’Umurenge wa Kabacuzi bageneye impano Gitifu Gihana Tharcisse.
Abo mu Murenge wa Kabacuzi ndetse n’uwa Nyamabuye bakurikiranye igikorwa cy’ihererekanyabubasha.
Ba Gitifu b”Imirenge yombi bari hamwe n’abakozi bo muri iyo Mirenge.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *