Inganda nyinshi zikora inzoga zizwi “nk’ibyuma” zafunzwe

Uruganda rwa Ingufu Gin Ltd ni rumwe mu zafunzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA,  cyatangaje ko cyafunze inganda umunani zenga inzoga, abaturage bari barise ‘ibyuma’ inazambura uburenganzira bwo gukora, ndetse gitegeka ko inzoga zose zakorewe  muri izo nganda zikurwa ku isoko.

Mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze kuri uyu wa 2 Kanama 2026, rigaragaraho inganda zenga inzoga zo mu bwoko bwa ‘liquor’, abaturage bari barise izina ‘ry’ibyuma’

Inganda zafunzwe ni Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Rwanda FDA yategetse ko inzoga zakozwe n’izi nganda zose zikurwa ku isoko.

Abazikwirakwiza na bo basabwe gukura ibyo bicuruzwa ku bakiliya babiguze, bagasubiza ku nganda ibicuruzwa bisigaye mu bubiko ndetse n’ibyakuwe ku isoko.

Iki cyemezo kije mu gihe inzego z’ubuzima n’umutekano mu Rwanda zikomeje gukaza ingamba zo guhangana n’inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma y’uko zihitanye abantu nibura 50, abandi barenga 100 bakagira ibibazo bikomeye birimo no kutabona, kuva umwaka wa 2026 watangira.

Uruganda rwa Ingufu Gin Ltd ni rumwe mu zafunzwe. Rwanda FDA yategetse ko inzoga zarwo zirimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, New House Potable Spirit, Club Potable Spirit na Hometown Potable Spirit zikurwa ku isoko.

NBG Ltd na yo yafunzwe, maze ibicuruzwa byayo birimo United Flavoured Gin, Bombastic Coconut Flavoured Gin, Ingwe Flavoured Gin, Amerikaan Flavoured Gin, Maguma Gin na Fimbo Blended Banana Brandy bitegekwa gukurwa ku isoko.

Uruganda rwa Sky Drop Industries Ltd na rwo rwafunzwe, ibicuruzwa byarwo birimo Saint Nero Gin, Saint Nero Honey Based Liqueur, Nobilis Gutta Gin, Veritas Gin, Inkoramutima Ginger Flavoured Alcoholic Drinks na Itoto Ginger Flavoured Alcoholic Drinks bitegekwa gukurwa ku isoko.

Rwanda FDA kandi yafunze Africana Buffalo Ltd, itegeka ko ibicuruzwa byayo birimo African Buffalo Gin, Charging Whiskey, Moonlight Vodka, Mastercane Wishky, Trace Vodka na Rea Waragi bikurwa ku isoko.

NOPA Company Ltd na yo yafunzwe, Rwanda FDA itegeka ko inzoga zayo zirimo ENAK Gin, LEVI Gin na SAVIS Gin zikurwa ku isoko.

Roots Investment Group Ltd yafunzwe, ibicuruzwa byayo birimo Be One Gin, Hope Man Gin na Meet Up Gin na byo bitegekwa gukurwa ku isoko.

Rugali Agro-Processing Company na yo iri mu nganda zafunzwe, aho Rwanda FDA yategetse ko RACK Gin na RACK Banana Based Alcoholic Beverage zakozwe n’uru ruganda zikurwa ku isoko.

Uruganda rwa Zhonglu Industrial Liability Company Ltd, narrow rwafunzwe ndetse n’ibicuruzwa byarwo birimo Z.C.N Milestone Whisky na JUMONGO na byo bitegekwa gukurwa ku isoko.

Rwanda FDA yongeyeho ko n’ibindi bicuruzwa bisindisha bitagaragara kuri uru rutonde, ariko byaba byarakorewe muri izi nganda, na byo bigomba guhita bikurwa ku isoko.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *