Haringingo yakeje Muderi Akbar

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis ‘Mbaya’, yavuze ko Muderi Akbar ari we mukinnyi wa mbere iyi kipe yagiye ku isoko gushaka.

Muderi waje muri Murera avuye muri Gasogi United, ubu ni umwe mu beza iyi kipe iri kugenderaho mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 riri kubera i Kigali.

Haringingo utoza iyi kipe yo mu Nzove, ubwo yabazwaga icyamufashije guhita yisanga muri iyi kipe nini ugereranyije n’iyo yavuyemo, yahishuye ko ahubwo ari we mukinnyi bavugishije bwa mbere.

Yagize ati “Akbar ni umukinnyi ufite uburambe. Ni umukinnyi ukomeye cyane. Ni mwiza muri tekiniki, ni muto, afite imbaraga kandi arumva.”

Mbaya yahishuye ko ubwo yajyaga ku isoko gushaka abakinnyi bashya, Muderi ari we wa mbere iyi kipe yaganirije.

Ni umusore ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro ariko akaba umwe mu bakinnyi bakina imyanya myinshi mu kibuga.

Akbar yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe muri bitatu iyi kipe yatsinze Jamus FC muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026.

Haringingo yavuze ko Muderi Akbar ari umwe muri bakinnyi beza iyi kipe igenderaho

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *