IAKaremye yavuye imuzi iby’inzoga z’ibyuma mu ndirimbo nshya

Daniel Sibomana uzwi nka X-Bow Man mu muziki, by’umwihariko nka IAKaremye nk’umuhanzi wifashisha ikoranabuhanga rya AI, yashyize hanze indirimbo iburira Abanyarwanda gucika burundu ku nzoga zizwi nk’ibyuma kuko zangiza ubuzima bw’abazinywa.

Iyi ndirimbo yitwa “Ibyuma” yagiye hanze kuri uyu wa 7 Kanama 2026, ishyirwa ku muyoboro wa YouTube wa X-Bow Man ft. IAkaremye.

Uyu muhanzi utuye mu Bufaransa asanzwe akora indirimbo zibanda ku isanamitima, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya amakimbirane, ibiyobyabwenge, gutera imbere n’ibindi.

Ni umuhanzi ukomora inganzo ku buzima bushaririye yanyuzemo nyuma yo kurokoka Jenoside, aho ibikomere by’ihungabana byamubereye intandaro yo kubatwa n’inzoga, ariko akaza kuzigobotora abifashijwemo n’abaganga.

Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko amaze imyaka 15 avuye muri ubwo bubata binyuze muri “Rehab”, akaba amaze iyo myaka ashishikariza cyane cyane urubyiruko kwirinda inzoga n’ibindi biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima.

Avuga ko nyuma y’impuruza z’abantu be ba hafi, barimo umubyeyi we (Mama), yamenye ubukangurambaga bwo kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, maze ahitamo gukora indirimbo igaragaza ububi bwazo.

Ati: “Zari zimaze kumerera nabi abaturage kubera ko ziba zitujuje ubuziranenge, zikangiza umubiri, ubwonko ndetse zikica n’umurimo.”

Avuga ko yafashe uyu mwanzuro kugira ngo afashe inzego zose mu rugamba rwo kurwanya izo nzoga zitujuje ubuziranenge, zimaze kwangiza ubuzima no gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati: “Iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwunganira icyemezo cyafashwe n’inzego za Leta cyo guca ibyo byuma, nkaba nizera ko hari umusanzu izatanga muri ubwo buryo.”

Yongeraho ko hari n’izindi ndirimbo zirimo “Kera k’ubusa”, “Gerageza”, “Haguruka ugende”, “Ijisho ryayo”, “Guhindura” na “Amahamba”, ndetse n’izindi zihuriye ku gukangurira abantu kugira ubuzima buzira umuze (roho nzima mu mubiri muzima).

Umva hano indirimbo Ibyuma ft IAKaremye

Izindi ndirimbo za X-Bow Man ft. IAkaremye zisaba abantu guhinduka

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *