Ingabo za Zimbabwe n’iza Sri Lanka ku wa 6 Kanama 2026, zakiriwe ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, aho ziri mu Rwanda kurwigiraho by’umwihariko ku ruhare rw’ingabo mu iterambere ry’Igihugu.
Aba bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh Muganga.
Abasirikare ba Sri Lanka bagizwe n’abasirikare bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare aho bari gusoza uruzinduko rw’ibyumweru bibiri bagiriye mu Rwanda, bagamije kunguka ubumenyi ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu mibereho n’ubukungu ndetse no kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu, ndetse no mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Gen MK Mubarakh, yanakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF, obofisiye Bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe, basoza urugendo shuri rwamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda.
Ubwo yakiraga ingabo za Sri Lanka, , Gen MK Mubarakh yashimangiye ubucuti bumaze igihe kirekire hagati y,ibihugu byombi, anashimira Ingabo za Sri Lanka ku ruhare rwazo rukomeye mu kuzamurira ubumenyi n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda binyuze mu mahugurwa zihabwa mu mashuri atandukanye ya gisirikare yo muri Sri Lanka.
Yakomeje ashimangira akamaro k’ingendo nk’izi z’amasomo, avuga ko “ari urubuga rwiza rwo kurushaho gusobanukirwa no kwegerana hagati y’impande zombi, gukomeza umubano, no gushakira hamwe uburyo bushya bw’ubufatanye bufitiye akamaro Ingabo z’ibihugu byombi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh,yakira ingabo za Zimbabwe, yavuze ko uru rugendo shuri, rugaragaza umubano mwiza kandi ugenda urushaho gushinga imizi hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Zimbabwe.
Yashimangiye ko gahunda nk’izi zo gusurana no gusangizanya ubumenyi zifasha gukomeza umubano no guteza imbere ubufatanye kandi bugirira akamaro ingabo z’ibihugu byombi.




UMUSEKE.RW
