Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yatangaje ko mu mezi atatu ashize, abantu 18 bishwe no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, aho inganda zikora inzoga, zirimo izwi nk’Ibyuma, zahagaritswe kandi zitegekwa kudasubiza ibinyobwa ku isoko.
Mu kiganiro na RBA, Guverineri w’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko bamaze gufata amakarito 136 y’inzoga ziganjemo iz’ibyuma n’utundi ducupa 5,000 tw’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yavuze ko inganda zakoraga izi nzoga na zo zahagaritswe, ndetse hamaze kumenwa litiro 45.000 z’izo nzoga, hakaba n’izindi gakondo (ikigage n’urwagwa) zagiye zifatwa mu bantu, aho mu cyumweru kimwe hamenwe litiro 62.000.
Yongeraho ko ingaruka z’izi nzoga ari mbi kuko mu mezi atatu ashize, abantu 18 bapfuye.
Ati “ Tumaze gufata bantu bagera ku 101 ariko dushingiye ku kuba twaramaze kubona yuko izo nzoga zangiza ubuzima bw’abantu, mu mezi atatu ashize yonyine, intara y’Iburengerazuba yapfushije abantu 18.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) kimaze gufunga inganda 148 zakora inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.
Rwanda FDA yamenyesheje abakora, abatumiza, abageza ku isoko, abacuruza ibi binyobwa ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zitandukanye kandi zigomba kubahirizwa .
Uretse gufunga izi nganda muri izi ngamba harimo ko iki kigo cyakuyeho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.
Iki kigo cyategetse ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko, gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye no gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

UMUSEKE.RW
