Kigali – Urubyiruko 20 rwafatiwe mu birori bizwi nka ‘house party’

Urubyiruko rwizege gufatirwa mu birori bya house party mu gihe icyorezo COVID-19 cyabicaga (Photo Internet)

Polisi y’u Rwanda iraburira abakora ibirori kwirinda gukoreshamo inzoga zitujuje ubuziranenge zaciwe ku isoko, kuko abazabifatirwamo bazafatwa nk’abigometse ku mategeko, bityo ko hari ibihano bibategereje.

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’uko urubyiruko 20 rufatiwe mu birori bizwi nka ‘house party’ mu Mujyi wa Kigali ruri kunywa inzoga zirimo iziherutse gucibwa ku isoko ry’u Rwanda.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire wavuze ko hari abantu bari gufatirwa mu birori bakoresha ibinyobwa bisembuye birimo ibiherutse gukurwa ku isoko ry’u Rwanda, bizwi nk’ibyuma.

Yagize ati “Twatanga urugero nk’abafashwe mu Murenge wa Niboyi bafite ibirori, ariko bari kunywa inzoga zimwe zanakuwe ku isoko. Twagira ngo rero twihanangirize abaturage, abagira ibirori bitandukanye, kwirinda gukoresha inzoga zavanywe ku isoko ryo mu Rwanda. Ababikora ni ukwigomeka ku mategeko, ariko tunabibutse ko bagomba guhanwa.”

Ni mu gihe kandi muri aka Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hari n’inganda ebyiri ziri mu ziherutse gufungwa zakorana ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Muri izi nganda ebyiri; Yego Manufacturers na Kasesa Gin; hari gukurwa amakarito arenga ibihumbi 38 y’inzoga zitujuje ubuziranenge zategetswe ko zikurwa ku isoko.

Polisi y’u Rwanda kandi iherutse gutangaza ko igiye no guhagurukira ingeso mbi zikomeje kugaragara ku rubyiruko, irimo iyo ruterwa n’ubusinzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yagarutse kuri iyi myitwarire mibi ikomeje kugaragara mu basore n’inkumi.

Yagize ati “Ntabwo tuzareka abantu bafite imyitwarire mibi bagaterwa n’ikintu bita ‘gutwika,’ hanyuma bakarangiza bavuga ngo ni uko urubyiruko rw’iki gihe rumeze.”

Abafite utubari ndetse n’utubyiniro, bazahabwa amabwiriza agomba kugenderwaho muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi bwabo, kugira ngo harandurwe izo ngeso mbi.

Yagize ati “Abakora mu tubari, mu tubyiniro… imyitwarire mibi y’abantu ibera muri ibyo bibanza na bo izaba inshingano yabo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko uru rwego ruzanakorana nn’abategura ibitaramo n’abazwi nk’aba-Djs bavangavanga imiziki, mu rwego rwo guhashya imyitwarire igayitse ikomeje kugaragara mu rubyiruko mu bitaramo.

IBOMO: Radio/TV10

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *