Abamotari bagaragaje ko bashenguwe n'urupfu rwa mugenzi wabo
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bafashe mu mugongo umuryango wa mugenzi wabo, Bimenyimana Zerubaberi, wishwe n’impanuka.
Ni igikorwa cyabereye mu rugo rwa nyakwigendera, mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi, ku mugoroba wo ku wa 11 Kanama 2026.
Abamotari baganiriye na UMUSEKE bavuze ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo, kuko ngo yari umugabo w’umunyamahoro, wita ku kazi ke kandi akagira inama bagenzi be, biganjemo abakiri urubyiruko.
Mukundwa Brigitte, umumotari akaba n’umufatanyabikorwa wa Spark Systems Rwanda Ltd, yavuze ko gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera ari ishusho y’urukundo batozwa n’icyo kigo.
Umugore wa nyakwigendera yagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo, avuga ko yari umugabo ukunda umuryango, akagira umuhate mu kazi, agaharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Yashimiye byimazeyo aba motari uburyo bamubaye hafi mu bihe bikomeye nyuma yo kubura umugabo, bakaba bongeye kubimugaragariza uyu munsi.
Ati: “Birashimishije kongera kubabona mwaje kudufata mu mugongo.”
Nyakwigendera Bimenyimana yavutse mu 1980
Byamungu Innocent, Umuyobozi ushinzwe umutekano w’ibinyabiziga muri Spark, yavuze ko batewe intimba no kubura umunyamuryango wabo, ari na we wa mbere witabye Imana kuva batangira guha abamotari moto muri Mata 2026.
Ati: “Iyi mpanuka yabaye ku wa 4 w’uku kwezi, ntabwo twahise tubyakira. Twahisemo gukorana n’abamotari bacu kugira ngo dufate mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.”
Yavuze ko mbere y’uko baha moto abantu ngo bajye gushaka amafaranga yo kwiteza imbere, babanza kubaremamo urukundo n’ubufatanyabikorwa, akaba ari ryo tandukaniro n’abandi bamotari bafatwa nk’abadahambana.
Byamungu kandi yahumurije umuryango wa nyakwigendera, awubwira ko Spark itanga ubwishingizi bwuzuye ku mumotari, umugenzi ndetse na moto.
Ati: “Icya mbere kwari ukuza kubahumuriza no kubafata mu mugongo. Icya kabiri, twaguze ubwishingizi bwuzuye, ikigiye gukurikira ni ukureba icyo amategeko ateganya.”
Aba bamotari bibukijwe ko bagomba kuba ku isonga mu guharanira umutekano wo mu muhanda, kugira ikinyabupfura n’isuku, ndetse no kunoza serivisi z’ubwikorezi bakora kinyamwuga.
Mukundwa yavuze gufatana mu mugo ari umuco mwiza ugomba kuranga buri MunyarwandaAbamotari bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo
Byamungu Innocent, Umuyobozi ushinzwe umutekano w’ibinyabiziga muri SparkAbamotari basabwe gukunda umuryango, igihugu no kwiragiza Imana mu gihe cyose
Abamotari basaga 1400 bamaze guhabwa moto za Spark