Menya ibyihariye ku mibare igize UPI n’ibyo kwitondera igihe ugura ubutaka

Kode y'ubutaka iguha amakuru yose y'icyo ubutaka bwagenewe

Buri muntu agira inzozi zo gutunga ubutaka bwe no kugira aho gutura. Iyo ugeze kuri izo nzozi, uba ugomba kwandikisha ubwo butaka kugira ngo bube ubwawe mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse uhabwe nimero iranga icyangombwa kiburanga izwi nka UPI.

UPI ni iki ?

UPI ni impine y’amagambo y’icyongereza ivuga ‘Unique Parcel Identifier, ikaba ari imibare igaragara ku byangombwa by’ubutaka igizwe na kode (codes) zibitse amakuru y’aho ubutaka buherereye ndetse na nimero iranga ubwo bukata.

Iba igizwe n’imibare iri mu byiciro bitanu aho buri cyiciro kiba gifite ibyo gihagarariye.Ibitse amakuru yose y’ubutaka ikoresha mu gutandukanya ubutaka bitewe n’aho buherereye.

Imibare igize UPI, iri mu byiciro bitanu, ibice bine bya mbere biba bigizwe b’Akarere Intara,Akarere, Umurenge,Akagari. Icyiciro cya gatanu ni nimero y’ubutaka.

Ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka kivuga ko bitewe n’imitungire y’ubutaka, ibyangombwa by’ubutaka bishobora kuba kimwe muri ibi : Amasezerano y’ubukode burambye, icyemezo cy’inkondabutaka, icyemezo cy’Iyandikisha ry’Impapuro mpamo ngenankomyi hamwe n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ibice by’isangiramutungo ku nyubako.

Ni ibiki byo kwitaho mu gihe ugiye kugura ubutaka ?
Mu kiganiro Umunyamategeko akaba na Noteri wigenga, Me Maurice Munyentwari yigeze kugirana  na shene ya Yotube ya  Ukwezi TV, asobanura ko mu gihe umuntu agiye kugura ubutaka hari ibyo agomba kwitondera.

Asobanura ko ubutaka ari kimwe mu bituma imanza ziba nyinshi mu nkiko, ariko iyo usesenguye izo manza usanga nyinshi zishobora kwirindwa.

Kumenya niba uwo mugiye kugura ubutaka ari nyirabwo

Me  Munyentwari avuga ko kumenya ko umuntu ari nyir’ubutaka, ari ikintu cy’ingenzi kuko iyo uguze ubutaka n’umuntu utari nyirabwo ubwo bugure bwitwa imfabusa.

Asobanura ko kugira ngo umenye ko ari nyirabwo, ugomba kwifashisha amakuru y’ikoranabuhanga mu kugenzura ko ari ubwe koko .

Kureba niba nta wundi muntu mubusangiye?

Iyo umuntu muguze ubutaka abusangiye n’abandi, ubugure bwawe buhinduka imfabusa kuko aba agurishije ikintu cye ariko afatanyije n’abandi.

Me Munyentwari ati “Hari ubwo abazungura nka batatu bashobora kugusinyira ku nyandiko ariko hari umuzungura umwe utaragusinyiye, nimujya mu ihererekanya, uwo muzungura utarasinye muzakenera ko na we abasinyira, naramuka abyanze bwa bugure buzaba imfabusa”.

Agira inama abantu yo kwitondera kugura ubutaka buri mu izungura ahubwo bakabanza gusaba ba nyirabwo kubuzungura bukava mu izungura bukajya ku mazina yabo bakabona kugura.

Itambama

Me Munyentwari avuga ko mbere yo kugura ubutaka, ugura aba ugomba kubanza kureba ko budatambamiye. Ubutaka butambamirwa kuko nyirabwo afitanye amakimbirane n’abandi bantu areba ubwo butaka.

Ingwate

Ubutaka buri mu ngwate ntabwo bwemerewe kugurishwa nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ingwate ku mutungo utimukanwa, rivuga ko nta kintu cyemerewe gukorwa ku butaka buri mu ngwate.

Icyo ubutaka bwagenewe kuzakoreshwa

Akenshi mu mijyi usanga abantu bagura ubutaka batarebye icyo bwagenewe. Hari ubwo usanga mu gishushanyo mbonera barateganyije ko aho hantu hazanyuzwa umuhanda cyangwa ibindi bikorwaremezo.

Me Munyentwari ati “Mujye mwitondera ibibanza mubona biri mu Mujyi wa Kigali, ahantu heza hakabaye hahenze ariko bakakigurisha make…akenshi usanga ahantu kiri hazanyuzwa ibikorwaremezo cyangwa se mu manza”.

UMUSEKE.RW

 

 

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *