Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ramba, Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, barashinja bamwe mu bayobozi kubaka ruswa kugira ngo babone serivisi zitandukanye.
Aba baturage bavuga ko ruswa igaragara cyane muri gahunda ya Girinka, aho ngo basabwa gutanga amafaranga yitwa ay’ikiziriko.
Ni mu gihe kandi iki kibazo ngo kigaragara no mu gushyira ku rutonde abagenerwa inkunga y’ingoboka, aho abageze mu zabukuru ngo basabwa gutanga ‘akantu’.
Umwe mu baturage waganiriye na UMUSEKE utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko guhabwa Girinka hari abasabwa Frw 50,000, mu gihe abashyirwa muri gahunda y’inkunga y’ingoboka basabwa Frw 5,000.
Ati: “Muri aka Kagari kacu wagira ngo ntidutuye mu Rwanda. Abayobozi bacu bikorera ibyo bashaka. Nta muntu ushobora kubona inka adatanze ikiziriko cy’ibihumbi 50, kandi birazwi hose.”
Uyu muturage yavuze ko hari n’uwigeze gutanga Frw 25,000, ariko inka igahabwa undi. Yavuze ko abaturage babura aho batangira ibirego, kuko bakeka ko abayobozi bo mu nzego zibakuriye baba babizi.
Undi muturage yavuze ko hari umukecuru utishoboye, utagira umwana cyangwa ahandi akura ubufasha, ariko akaba amaze igihe asabirwa gushyirwa muri gahunda zifasha abatishoboye, ariko ntibikorwe.
Ati: “Twese twaramuvugiye ngo ashyirwe mu cyiciro gifashwa, ariko byaranze. N’iyo dusaba ko afashwa mu nteko z’abaturage, ntibikorwa. Kubera ko yabuze Frw 5,000 yo guha SEDO, nta kintu yamumarira.”
Abaturage bavuga ko ikibazo kitagarukira kuri gahunda ya Girinka n’inkunga y’ingoboka, ahubwo ko hari n’ibibazo bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Bavuga ko hari uwishyura Mituweli, ariko nyuma y’amezi akajya kwivuza akabwirwa ko atishyuye, ndetse rimwe na rimwe agasabwa kwishyura inshuro ebyiri.
Uyu ati: “Hari umuturage witwa Kalisiti wishyujwe inshuro ebyiri, ariko nyuma yo kuburana, amafaranga aza kuyasubizwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ramba, Patience Impano, yavuze ko ibyo abaturage bavuga bishobora kuba bishingiye ku kutumva neza imikorere ya serivisi cyangwa bakaba bamwitiranya n’uwo yasimbuye.
Ku bijyanye na Mituweli, yavuze ko amafaranga y’abaturage atibwa, ahubwo ko impinduka muri sisitemu zishobora gutuma hari abishyura ariko kwishyura kwabo ntibihite bigaragara.
Ati: “Mu by’ukuri, ibyo bavuga, wenda mpereye kuri Mituweli, ntabwo mbatwara amafaranga yabo ngo nyarye. Sisitemu yarahindutse, bituma hari abatinda kujyamo.”
Ku birebana n’uwo bavuga ko yishyujwe Mituweli kabiri, yagize ati: “Byatewe n’umuntu wo ku Irembo nari nahaye akazi ko kubikurikirana, ariko utarahise ambwira ko uwo muntu yari yarishyuriwe.”
Ku bijyanye na Girinka, Impano yavuze ko kuva yatangira kuyobora ako Kagari, nta nka yigeze atanga, kuko zitangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
Ati: “Kuva naza, nta nka ndatanga. Zitangwa na Gitifu w’Umurenge. Ibyo bavuga by’ikiziriko, njye nta cyo mbiziho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, Kayumba Eric, na we yavuze ko nta ruswa iri mu buyobozi bw’Umurenge ayobora, ariko ko agiye gukurikirana ibirego by’abaturage.
Ati: “Gusa hari umuyobozi wari uhari wariye amafaranga y’abaturage, ariko yaragiye kandi ubu ikirego cye kiri muri RIB. Ubu rero ntabihari, gusa turanabikurikirana kandi tuzabaha igisubizo.”
Ibirego by’abaturage ku bijyanye no gusabwa ruswa kugira ngo bahabwe serivisi za Leta, by’umwihariko muri gahunda ya Girinka, bimaze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ayo mafaranga bamwe bita “ikiziriko” asabwa mu buryo butemewe, mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gushyira imbere kurwanya ruswa no gukumira imitangire mibi ya serivisi.
UMUSEKE.RW
