Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yatangaje ko igihugu cye kimaze kugera ku rwego rwo kwicungira umutekano, asaba ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ziri muri icyo Gihugu mu kugarura amahoro kuhava nyuma y’imyaka hafi 20 zimaze zifasha mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.
Mohamud yabivuze ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ashimira ingabo z’Afurika uruhare zagize mu kugarura umutekano muri Somalia, avuga ko igihe kigeze ngo inshingano zo kwicungira umutekano ziharirwe abenegihugu.
Ati “Tugeze ku rwego aho dushobora kwicungira umutekano wacu mu buryo bwuzuye. Reka duhe ingabo z’Afurika indabo, tuzishimire ubufasha bwazo, hanyuma zitahe.”
Kuva mu 2007 Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe watangiye kohereza Ingabo muri Somalia mu butumwa btitwaga AMISOM. Ibihugu birimo Uganda, u Burundi, Djibouti, Kenya, Sierra Leone na Ethiopia byohereje ibihumbi by’abasirikare mu guhangana n’abarwanyi b’umutwe w’iterabobwa wa Al-Shabaab.
Mu 2022 ubu butumwa bwitwaga AMISOM bwahinduriwe izina bwitwa ATMIS mu rwego rwo gutangira guha ingabo za Somalia inshingano nyinshi zo gucunga umutekano w’igihugu.
Kuva muri 2025 ubu butumwa bwa ATMIS nabwo bwahawe izina rishya rya AUSSOM mu rwego rwo gukomeza kubakira ubushobozi Ingabo za Somalia.
Kuva icyo gihe, Somalia yatangiye gufata ibirindiro byinshi by’ingabo byahoze bigenzurwa n’ingabo za AU. Kugeza muri Mata 2025, Guverinoma ya Somalia yatangaje ko ingabo zayo zari zimaze gufata ibirindiro 23 byahoze bigenzurwa n’ingabo z’Afurika.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW
