Luvumbu yashinje Ubutegetsi bwa RDC kumutererana

Héritier Nzinga Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports mu myaka ibiri ishize, yavuze ko ari gupfa areba, ashinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyamara ubwo yavaga mu Rwanda yari yijejwe guhindurirwa ubuzima.

Inkuru ivuga ku buzima busharira Luvumbu ari gucamo, yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri RDC nyuma y’ibyo nyiri ubwite yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Nzinga yagize ati “Ndi hano naratereranywe. Ndi mu buzima bubabaje. Ndi gupfa ndeba kandi bucece.

Yongeyeho ati ” Kuva nagera hano i Kinshasa, nta mafaranga na make ndahabwa. Ndetse na gahunda yo guhura na Perezida wa Repubulika, nta cyigeze gikorwa.”

Mu 2024, uyu munye-Congo yakiniraga Rayon Sports ndetse yari mu bari bakunzwe n’abakunzi b’iyi kipe ariko aza kuyirukanwamo nyuma y’ikimenyetso gifite aho gihuriye na politiki yakoze ubwo yari atsinze igitego mu mukino wari wahuje Murera na Police FC muri Shampiyona.

Icyo gihe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahise risohora Itangazo ryagenewe Abanyamakuru, ryarimo ibihano byo kumuhagarika amezi atandatu ndetse bimuviramo guhita atandukana na Rayon Sports.

Akiva mu Rwanda, yakiranywe ubwuzu n’Ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse bumwizeza kuzamufasha agakomeza kuba mu kazi ko gukina umupira w’amaguru kandi bamwizeza kuzahura na Perezida wa RDC ariko byarangiye ubwo.

Akigera iwabo, yakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo
Luvumbu yashinje Ubutegetsi bwa RDC kumutererana

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *