Rusizi: Abagore basabwe kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse

Abagore b'i Rusizi bishimira ibyo bagezeho

Ba mutimawurugo basabwe gukomeza kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse, nk’uko byagarutsweho mu nama rusange ya 25 y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere ka Rusizi.

Iyi nama yateranye abagore bishimira uruhare rwabo mu gukemura bimwe mu bibazo byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, muri manda y’imyaka itanu yatangiye mu mwaka wa 2021 kugeza muri 2026.

Muri iyi nama yateranye ku wa Kane tariki 27 Kanama 2026, hagaragajwe ko mu bikorwa byose uko biri mu Nkingi eshatu, iy’Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza, umugore yahawe urubuga rwo kugaragaza ko ari umugore ushoboye.

Mu nkingi y’ubukungu mu miryango ibihumbi 14 akarere ka Rusizi gafite muri gahunda ya Graduation igamije gukura imiryango mu bukene, Inama y’gihugu y’Abagore, mu gihe cy’imyaka itanu, yari yahize gufasha imirango 1.160 kuva mu bukene, 743 yazigamye iranagurizwa, indi miryango 234 ihanga imirimo.

Imiryango 567 yubakiwe ubushobzi yivana mu bukene, amatsinda n’amakoperative  y’abagore 102 agizwe n’abanyamurango 3,574 yakorewe ubuvugizi ashakirwa abafatanyabikorwa bayashyigikira, akaba yaratewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 216Frw.

Mu bikorwa  bakora hamaze kuboneka inyungu y’asaga miliyoni 476Frw.

Bamwe mu baherekejwe muri uru rugendo bavuga ko bamaze kwiteza imbere bagaruka ku byo bamaze kugeraho.

Umwe mu banyamuryango ba koperative ‘Twitezimbere’ yorora inkoko zitanga amagi, ikorera mu murenge wa Rwimbogo, yavuze ko batagitega amaboko ko bungutse byinshi ubu bari kwiteza imbere.

Ati “Twebwe twari abagore batega amaboko abagabo, ariko ubu twungutse ubumenyi muri byinshi mu ngo zacu imibereho yarahindutse kubera koperative.”

Undi munyamuryango wa Koperative ikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka wa Rusizi II, ati “Mbere nta kintu na kimwe twagiraga, ubu dukora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto twiteje imbere, dufite inzu ebyiri imwe ifite agaciro ka miliyoni 20Frw indi ifite agaciro ka miliyoni 10Frw.”

Mu mibereho myiza y’abaturage muri aka karere ka Rusizi, habarurwa abangavu 547 batewe inda bakiri bato, 319 bafashijwe kubona ubutabera, 351 bafashijwe kwiga imyuga, 219 bahawe ibikoresho, 208 bafasijwe kwibumbira mu matsinda abafatanyabikorwa batera ikunga imishinga yabo.

Umwe mu bari mu itsinda ryafashijwe ukora ubworozi bw’inkoko, avuga ko itsinda ryabo rimaze guteraimbere.

Ati “Inkoko zacu ziratera tukabasha kwizigama amafaranga twagurishije amagi, tuyashyira kuri konti  ya SACCO, ubu hamaze kugeraho miliyoni imwe.”

Mu kwimakaza umuco w’isuku n’isukura mu imiryango 11.600 hubatswe udutara tw’amasahani 273, hubatswe n’ingarani 11.953, imiryango 10.947 yujuje ibipimo by’isuku.

Hubatswe n’ubwiherero 1,327, hanubastwe inzu 7 zuyuye neza zirimo n’ibikoresho.

Icyakora ngo nubwo ibi byose byagezweho, haracyari n’imbogamizi nka ba mutimawurugo bahura na zo zirimo amahugurwa make, zituma batabasha gushyira mu bikorwa neza ibyo biyemeje.

Ayinkamiye Clementine, ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Rusizi ati “Uyu munsi mu bikorwa dukora imbogamizi tugifite ni amahugurwa make ngo ba mutimawurugo basobanukirwe ibiyanye n’inshingano barimo.”

Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, yashimiye uruhare Inama y’Igihugu y’Abagore yagize mu bikorwa  bitandukanye, abasaba gukomeza kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse.

Ati “Twishimiye byinshi bagezeho dufatanyije, icyo tubasaba bakomeze kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse.”

Imibare itangwa n’Inama y’Igihugu yabagore mu karere ka  Rusizi, igaragaza ko mu gihe cy’imyaka itanu imihigo yose yeshejwe ku kigero cya 91.7%.

Ubuyobozi bwabasabye kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *