Kamonyi: Yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byatumye urugo rw’umuturage n’ikiraro cy’amatungo ye bishya.
Ibi bikorwa byabaye muri aka gace ku wa 31 Kanama 2026 aho abaturage babiri, Nyiragashirabake Rosarie ndetse na Nsengiyera Cyprien, batwikiwe urugo, mu gihe ikiraro cyarimo amatungo, arimo inka n’ingurube, na cyo cyahiye.
Amakuru avuga ko amatungo yari muri iki kiraro yahiye, ariko akaza gutabarwa atarapfa.
Umugore wo mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, ni we wafashwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi na RIB bifatanyije n’izindi nzego, ndetse n’abaturage bakimara kubimenya bihutiye kuhagera baratabara.
CIP Kamanzi yavuze ko urugomo rwabaye rushingiye ku makimbirane yari asanzwe hagati y’abaturage, ndetse ko umwe mu bo bari bafitanye ayo makimbirane ari we wafashwe akekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Yagize ati: “Amakuru Polisi yarayamenye, yihutira kuhagera ifatanyije na RIB baratabara. Urugomo rwari rushingiye ku makimbirane, hafashwe uwo bari bafitanye amakimbirane aho akekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma aho RIB yatangiye iperereza.”
Polisi kandi yibukije abaturage ko amakimbirane atagomba gukemurwa hakoreshejwe urugomo cyangwa kwihanira, ahubwo ko abafitanye ibyo batumvikanaho bakwiye kwegera inzego zibegereye zikabafasha kubikemura mu buryo bw’amahoro.
Ati: “Tuributsa abaturage ko nta cyiza cy’amakimbirane. Mu gihe hari abagize ibyo batumvikanaho bakabaye begera inzego zibegereye zikabafasha. Kirazira kwihanira uwo mutumvikanye, uwo bigaragayeho abihanirwa n’amategeko. Nibabyirinde.”
Polisi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane mu gihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa bikagira ingaruka ku buzima n’imitungo by’abandi.


UMUSEKE.RW

