U Rwanda rwiteguye gute guhangana n’ingaruka zaturuka kuri El Niño?

Mu 2023 u Rwanda rwibasiwe n'ibiza byaturutse ku kinyabihe cya El Niñ

Umuryango w’Abibumbye (Loni) wateguje abatuye Isi kwitegura guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’ikinyabihe cya El Niño, gituruka ku bushyuhe budasanzwe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pasifika. 

Ikinyabihe cya El Niño gishobora gutuma habaho imihindagurikire y’ikirere ikazana ubushyuhe bukabije, amapfa, imvura nyinshi n’imyuzure mu bice bitandukanye by’Isi.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko iki gikorwa karemano kibera mu Nyanja ya Pasifika,k izatuma Isi ihura n’ubushyuhe bukabije, ndetse amazi yo mu nyanja agashyuha cyane kurusha uko bisanzwe.

Ishami rya Loni rishinzwe Iteganyagihe ryavuze ko El Niño izatangira muri Nzeri 2026, ikaba ishobora kuzaba idasanzwe ndetse igatuma ibice bitandukanye by’Isi, birimo Australia n’Amajyepfo y’Isi, bihura n’izuba ryinshi n’amapfa.

Mu Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko ingaruka z’iki kinyagihe zishobora gutuma igihugu gihura n’imvura nyinshi.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo, kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1,000.

Iyi mvura izaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihe cy’Umuhindo mu myaka 30 ishize, iri hagati ya milimetero 279 na 962.

El Niño yabaye mu Isi mu 2023 yagize ingaruka zikomeye ku Rwanda, aho imvura nyinshi yateje imyuzure yahitanye abantu barenga 130, ikangiza amazu arenga 6,000 n’ibindi bikorwa remezo mu gice cy’Uburengerazuba bw’Igihugu muri Gicurasi 2023.

Niyotwambaza Christine, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahashobora kwibasirwa n’ibiza no kubikumira muri MINEMA, avuga ko ingaruka zaturuka kuri El Niño zishobora kugera ku Rwanda zirimo imvura nyinshi, imyuzure, inkangu n’umuyaga mwinshi.

Avuga ko ibyo bishobora guteza gutakaza ubuzima, kwangirika kw’amazu n’ibikorwaremezo ndetse n’ikwirakwira ry’ibyorezo biturutse ku kwandura kw’amazi.

MINEMA isaba abaturage gufata ingamba zo guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi. Muri zo harimo kuzirika ibisenge by’amazu, gusana no gukomeza inzu, gushyiraho imireko n’imiyoboro y’amazi, gusibura inzira z’amazi ndetse no guca inzira z’amazi.

Abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga na bo basabwa kwimuka bakajya ahantu hizewe.

MINEMA ivuga ko imaze kwimura ingo 4,785 zari mu bice byugarijwe cyane n’ibiza. Abantu hafi 4,000 na bo bamaze guhugurwa ku bijyanye no guhangana n’ibiza.

Hashyizweho kandi ahantu 14 ho kwakirira by’agateganyo abagirwaho ingaruka n’ibiza.

Niyotwambaza Christine avuga ko aho hantu 14 hashyizwe mu turere icyenda ari two Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Karongi na Nyaruguru.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article