Ku nshuro ya 14, Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye kongera guhurira mu Mujyi wa Namur mu bikorwa birimo Imyidagaduro ngarukamwaka.
Ni igikorwa giteganyijwe kuzakorwa kuwa Gatandatu, tariki ya Nzeri 2026.
Iki gikorwa gitegurwa n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi (Diaspora Rwandaise de Belgique), kigahuza abatuye muri iki gihugu ndetse n’abandi baturutse mu bindi bice by’Isi.
Abandi bagira uruhare muri iki gikorwa ngarukamwaka, ni Ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur n’amashyirahamawe arimo Humura-Iyubake ma Convinvialité-Rukundo.
Intego nyamukuru y’uyu muhuro ufatwa nk’Iserukiramuco, ni uguhuza abantu biciye mu mikino itandukanye, imyidagaduro ndetse n’ubusabane.
Uretse imikino ikinwa, habaho kandi ibikorwa bitandukanye birimo gukora urugendo rw’amaguru ruba rugabanyijemo ibyiciro hagamijwe kugira ngo buri wese waje muri iki gikorwa abigiremo uruhare.
Nyuma y’uru rugendo, hazakinwa amarushanwa arimo umupira w’amaguru (Mini-Foot), Basketball, Volleyball, Tennis, Tennis de table, Kubuguza n’ibindi.
Umuhuro w’uyu mwaka, abazawuzamo bazanahabwa umwanya wo gutembera mu bwato ndetse no kumenya no gutembera Umujyi wa Namur.
Aya marushanwa azabera kuri Centre des Sports Tabora Avenue de Tabora 21, Namur, Belgique Sports.













UMUSEKE.RW

