Perezida Museveni yakiriye umugogo w’Umwami uherutse gutanga

Perezida Museveni yunamira Umwami Oyo uherutse gutanga

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku kibuga cy’indege cya Entebbe i Kampala yahakiriye umugogo (umurambo)  w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV w’Ubwami bwa Tooro uherutse gutangira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika azize uburwayi bwa kanseri.

Indege yari izanye umugogo w’uyu Mwami yageze i Kampala kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, yakirwa n’abayobozi batandukanye muri Uganda ndetse no mu bwami bwa Tooro.

Perezida Museveni yavuze ko kuva mu Gushyingo 2025 ari bwo yamenyeshejwe uburwayi bw’Umwami Oyo ndetse atanga igikenewe cyose ajyanwa kuvurirwa mu Budage nyuma ahavanwa ajyanwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatangiye mu cyumweru cyashize azize kanseri.

Perezida Museveni yavuze ko Uganda n’Ubwami bwa Tooro bibuze umuntu mwiza, asaba abaturage ba Tooro kudacikamo ibice.

Nyuma y’umuhango mugufi wabereye ku kibuga cy’indege, umugogo w’Umwami Oyo wajyanywe mu Karere ka Kyegegwa mu Burengerazuba bwa Uganda n’indege ya kajugujugu y’igisirikare. Waje gukomereza mu muhanda werekeza mu Ngoro y’Ubwami ya Karuziika iri i Fort Portal.

Umugogo uzamara iminsi icyenda muri iyo ngoro, abaturage bahabwe umwanya wo kuwusezeraho. Biteganyijwe kandi ko buri mugoroba hazajya haba amasengesho yo kumusabira.

Umwami Oyo azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026.

Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yanditse amateka mu Isi yo kuba ari we muntu wimye ingoma afite imyaka mike dore ko mu 1995 yagizwe umwami afite imyaka itatu nyuma y’urupfu rwa Se.

Ubwami bwa Tooro ni ubwami gakondo butuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri biganje mu Burengerazuba bwa Uganda bukaba bumaze imyaka ikabakaba 200.

mugogo w’Umwami Oyo wajyanywe mu Karere ka Kyegegwa mu Burengerazuba bwa Uganda n’indege ya kajugujugu y’igisirikare
Imva yari yatwikrije ibendera rya Uganda
Abayobozi n’abo mu muryango w’ibwami nibo baje kwakira umugogo
Umugogo w’Umwami Oyo wakiriwe mu cyubahiro

Perezida Museveni yunamira Umwami Oyo uherutse gutanga

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article