Iyi nyandiko ni Isesengura ry’umunyamategeko MUNYANDINDA Jean Bosco wo muri LEX NOVA Chambers aboneka kuri telefoni (+250) 788 383 936
Mu minsi ishize, mu Rwanda hongeye kuvuka impaka zikomeye ku myambarire ikwiye mu ruhame. Izi mpaka zakajijwe n’amakuru y’abakobwa bavugwa ko bangiwe kwinjira mu gitaramo cya Diamond Platnumz kubera imyambarire yabo, ndetse na videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abapolisi bafata umukobwa wari wambaye ijipo ngufi muri gare yo mu Karere ka Rubavu.
Ibi byibukije benshi urubanza rwa Mugabekazi Liliane, watawe muri yombi mu 2022 nyuma yo kwitabira igitaramo cya Tayc yambaye umwambaro wabonwaga na bamwe nk’ugaragaza bimwe mu bice by’umubiri. Yakurikiranyweho igikorwa cy’urukozasoni gikorewe mu ruhame hashingiwe ku ngingo ya 143 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nubwo izi nkuru zose zihurira ku myambarire, amategeko azireba si amwe. Ni ngombwa gutandukanya imyambarire abantu bashobora kubona ko idahuje n’umuco, kutubahiriza amabwiriza y’ahabera igitaramo, n’igikorwa cyujuje ibimenyetso by’icyaha gihanwa n’amategeko.
Icyo amategeko ateganya
Ingingo ya 143 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa cy’urukozasoni aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Icyakora, iyi ngingo ntivuga mu buryo butaziguye ko “kwambara imyenda migufi” ari icyaha. Ikoresha amagambo avuga “igikorwa cy’urukozasoni gikorewe mu ruhame.” Aha ni ho havuka ikibazo gikomeye. Ese kwambara umwambaro runaka ubwabyo birahagije kugira ngo byitwe igikorwa cy’urukozasoni? Ese ijipo igomba kuba ngufi kugeza ku ruhe rugero kugira ngo uyambaye abe akoze icyaha? Ese umwenda ubonerana ku rugero rungana iki? Ni ibihe bice by’umubiri bigomba kuba byagaragaye? Ese umuco, igitekerezo cy’umupolisi cyangwa icy’umushinjacyaha bishobora gusimbura ibisobanuro biteganywa n’itegeko ?
Amategeko y’u Rwanda ntashyiraho ibipimo nk’uburebure bw’ijipo, ingano y’umubiri ushobora kugaragara cyangwa urugero umwambaro ugomba kuba ubonerana kugira ngo uwambaye ahanwe. Iyo ibi bipimo bidahari, gukurikirana umuntu hashingiwe gusa ku myambarire bishobora gutuma icyaha gisobanurwa hakurikijwe imyumvire bwite y’umupolisi, umushinjacyaha cyangwa undi muyobozi.
Mu mategeko mpanabyaha, igikorwa kitemewe n’ibihano bijyana na cyo bigomba kuba byarateganyijwe n’itegeko. Icyaha ntigikwiye gushingira gusa ku kuba imyitwarire runaka itemerwa n’abantu benshi, idahuje n’imyemerere yabo cyangwa itishimiwe n’abashinzwe umuco.
Umuco n’amategeko
Nta gushidikanya ko buri muryango ugira indangagaciro ugenderaho. Ababyeyi, amashuri, amadini, ibigo n’inzego zishinzwe umuco bashobora kwigisha abantu kwambara mu buryo buboneye kandi bujyanye n’ahantu bagiye. Ariko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ikintu gifatwa nk’ikidakwiye mu muco n’igikorwa cyitwa icyaha.
Imyambarire ishobora kutishimirwa n’umuryango, idini cyangwa igice runaka cy’abaturage, ariko ibyo ntibihita biyihindura icyaha. Kugira ngo umuntu akurikiranwe, afatwe cyangwa afungwe, hagomba kugaragazwa ingingo y’itegeko yahungabanyije n’ibimenyetso byerekana ko ibyo yakoze byujuje ibigize icyaha.
Umuco ushobora gutoza, kugira inama no kumvisha abantu. Itegeko ryo rishobora gufata, gufunga no guhana. Ni yo mpamvu ridakwiye gushingira ku bisobanuro bitumvikana cyangwa bihinduka bitewe n’uwabikoresheje.
Urubanza rwa Mugabekazi Liliane
Mugabekazi Liliane yatawe muri yombi nyuma y’uko amafoto ye yambaye umwambaro ubonerana mu gitaramo cya Tayc yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko umwambaro yari yambaye wagaragazaga bimwe mu bice by’umubiri, bityo ko yari yakoze igikorwa cy’urukozasoni mu ruhame. Ubwunganizi bwe bwo bwagaragazaga ko yari yabanje kunyura mu bashinzwe umutekano w’ahaberaga igitaramo, ko yari yambaye ikote kandi ko ifoto yafashwe igihe yari arifunguye mu byishimo by’igitaramo.
Hari amakuru yagiye akwirakwizwa avuga ko Mugabekazi yakatiwe imyaka ibiri. Nyamara icyo gihano cy’imyaka ibiri cyari igihano ntarengwa giteganywa n’ingingo ya 143, kandi ntigikwiye kwitiranywa n’icyemezo cya nyuma cy’urukiko hatabanje kugaragazwa kopi y’urubanza.
Ikibazo gikomeye muri uru rubanza nticyari ukumenya niba abantu bamwe barabonaga umwambaro we nk’udakwiye. Cyari ukumenya niba Ubushinjacyaha bwarashoboraga kugaragaza, nta gushidikanya, ko yakoze “igikorwa cy’urukozasoni mu ruhame” giteganywa n’ingingo ya 143.
Kugira ngo icyaha nk’iki gihame umuntu, hagomba gusuzumwa niba koko habaye igikorwa, niba cyakorewe mu ruhame, niba cyari urukozasoni rushingiye ku gipimo cyemewe n’amategeko, ndetse niba uregwa yari afite ubushake bukenewe kugira ngo aryozwe icyaha.
Kwambara umwambaro bamwe babona ko ubengerana cyangwa ari mugufi ntibikwiye guhita bifatwa nk’ikimenyetso gihagije cy’icyaha. Urukiko rugomba kugaragaza neza igikorwa cyabaye n’impamvu amategeko agifata nk’icyaha.
Kwangirwa kwinjira mu gitaramo cya Diamond Platnumz
Amakuru y’uko hari abakobwa bangiwe kwinjira mu gitaramo cya Diamond Platnumz kubera imyambarire yabo na yo yateje impaka. Ariko ikibazo cyo kwinjira ahabera igitaramo kigomba gutandukanywa no gukurikiranwa mu buryo bw’inshinjabyaha.
Abategura igitaramo cyangwa ba nyir’ahantu habera ibirori bashobora gushyiraho amabwiriza agenga abinjira. Bashobora kugena imyaka y’abemerewe kwinjira, kubuza intwaro, ibiyobyabwenge cyangwa imyitwarire ibangamira umutekano. Bashobora no gushyiraho amabwiriza y’imyambarire, cyane cyane iyo ahantu habera ibirori hari umwihariko runaka.
Niba umuntu yaraguze itike ariko akangirwa kwinjira hashingiwe ku itegeko ry’imyambarire atigeze amenyeshwa, hashobora kuvuka ikibazo kijyanye n’amasezerano cyangwa uburenganzira bw’umuguzi. Ashobora gusaba kwinjira cyangwa gusubizwa amafaranga, bitewe n’amabwiriza yari akubiye ku itike.
Ushinzwe umutekano w’igitaramo ashobora kugira ububasha bwo kwangira umuntu kwinjira hashingiwe ku mabwiriza yemewe y’ahantu. Ariko nta bubasha afite bwo kumufunga, kumwambura ku gahato, kumufotora agamije kumukoza isoni cyangwa kumukorera ibikorwa bimutesha agaciro. Kwangirwa kwinjira ahantu hari amabwiriza y’imyambarire ntibivuze ko umuntu aba akoze icyaha.
Ibyabereye muri gare ya Rubavu
Videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abapolisi bafata umukobwa muri gare yo mu Karere ka Rubavu yatumye impaka ziva ku myambarire zijya no ku bubasha bwa Polisi n’uburyo ikoreshwa ry’imbaraga rigomba gukorwa.
Amakuru yakurikiyeho yavugaga ko uwo mukobwa yarekuwe, naho abapolisi bagaragaye muri videwo bagafatwa kugira ngo imyitwarire yabo ikorweho iperereza. Polisi y’u Rwanda kandi ngo yaburiye abapolisi kwirinda ko ibikorwa nk’ibyo byongera kubaho. Niba uwo mukobwa yarafashwe gusa kubera ko umupolisi yabonaga ijipo ye ari ngufi, icyo gikorwa cyaba gifite ikibazo gikomeye mu rwego rw’amategeko.
Umupolisi ashobora gufata umuntu iyo hari impamvu zifatika zituma akekwaho icyaha giteganywa n’amategeko. Ntibihagije kuvuga gusa ngo: “Imyambarire ye ntiyanyuze” cyangwa ngo “ntihuje n’umuco.” Hagomba kugaragazwa igikorwa nyacyo cyujuje ibigize icyaha. Ijipo ngufi ubwayo ntabwo yavuzwe mu mategeko nk’icyaha.
Ndetse n’iyo haba hari impamvu yemewe yo gufata umuntu, imbaraga zikoreshwa zigomba kuba zikenewe kandi zingana n’ikibazo gihari. Gukurubana umuntu, kumukoza isoni mu ruhame cyangwa kumufata mu buryo bushobora kumutesha agaciro ntibikwiye kwemerwa, cyane cyane iyo atarwanyije inzego z’umutekano cyangwa ngo abe abangamiye abandi.

