Umwana yarohamye mu mugezi w’Akagera

Uruzi rw'Akagera ruca mu murenge wa Juru

Bugesera: Umwana w’imyaka 12 wo mu murenge wa Juru, yarohamye mu mugezi w’Akagera bimuviramo gupfa.

Nyakwigendera Manishimwe Emmanuel w’imyaka 12 y’amavuko, yagiye kuvoma aranyerera arohama mu mugezi w’Akagera.

Iyi mpanuka yo mu mazi yabereye mu Mudugudu wa Rwamurama, Akagari ka Mugorore, saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30′).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Ruzagiriza Vital yabwiye UMUSEKE ko Manishimwe Emmanuel yajyanye n’abandi bana bagenzi be kuvoma amazi ku iriba riri ku nkombe y’umugezi w’Akagera, ahageze aranyerera ahita arohama mu Kagera.

Gitifu Ruzagiriza avuga ko Manishimwe akimara kurohama bagenzi be bahise batabaza abaturage babimenyesha inzego z’ubuyobozi zitangira gushakisha umurambo barawubura.

Ati: “Aborobyi ni bo bakuyemo umurambo, basanze watangiye kwangirika.”

Ruzagiriza avuga ko ababyeyi basabye RIB ko yabemerera bakamushyingura, umurambo we utiriwe ujyanwa mu Bitaro gukorerwa isuzuma kubera ko ari impanuka isanzwe.

Gitifu yavuze ko RIB yasabye ababyeyi gukora inyandiko igaragaza uko byagenze ndetse n’icyifuzo cyabo, bakayiheraho babemerera guhita bashyingura uyu munsi.

Ubwo twateguraga iyi nkuru bamwe mu batanze amakuru bavuga ko ababyeyi ba nyakwigendera bashenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uyu mwana.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Share This Article