Umugabo ashinja abakozi ba AFRISET kumutema – ntagikozwe hazagwa umuntu!

Yohana bavuga ko yitwa Kaganga yakomeretse ahantu hatandukanye

Muhanga: Umuturage wo mu murenge wa Mushishiro, Akagari ka Rwasari, aratabaza inzego bireba nyuma yo gukomereka bikomeye, avuga ko yatemwe n’abakozi ba kompanyi ya AFRISET ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyo ikavuga ko ‘ari umujura wayizengereje’.

Ntibeshya Yohana avuga ko ku Cyumweru mu gitondo ku wa 6 Nzeri 2026 (mu masaha ya saa 9h00 a.m), ubwo yari yagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo mu murima we uherereye hafi y’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ari bwo yahohotewe.

Avuga ko yari kumwe n’undi mwana bari bahuriye mu isanteri ya Rwasari, uyu mwana amusaba ko bajyana akamufasha gushaka ubwatsi.

Bageze mu murima, batangiye kwahira ubwatsi, ariko nyuma ngo hahise haza abantu bashinzwe umutekano muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya AFRISET, bayobowe n’umugabo witwa Ntirivamunda Samuel, ushinzwe site y’iyi kompanyi (Site Manager).

Yohana avuga ko abo bantu babagose bafite imihoro n’inkoni batangira kubashinja kwiba amabuye y’agaciro no guteza umutekano muke ahakorerwa ubucukuzi.

Ati: “Nari ngiye gushaka ubwatsi bw’ingurube, ngeze mu isanteri mpura n’umwana ansaba ko twajyana nkamuha ku bwatsi, tugeze aho ngaho, nagiye kubona mbona abantu batangiye kutugota bafite imihoro n’inkoni, uwo twari kumwe yahise ambaza ati: ‘ko mbona batangiye kutugota.”

Akomeza avuga ko ubwo yashakaga gufata umufuka ngo na we agende kuko umwana bari kumwe yari amaze kumanuka yabahunze, umwe muri abo yahise amukubita inkoni ku maguru agwa hasi, undi amukubita umuhoro mu mutwe, abandi na bo batangira kumutema.

Mu mashusho UMUSEKE ufite bigaragara ko uyu mugabo yatemwe mu mutwe, ku nkokora, ku kibero no ku mukaba w’inda yarasharutse.

Yohana avuga ko nyuma yo kumukomeretsa, bamufashe kubera ko yari amaze gucika intege, bamujyana ku biro bya kompanyi, aho ngo yakomeje kuva amaraso menshi, avuga ko abantu bari hafi y’aho yahiraga ubwatsi batangiye gutabaza, bituma abamujyanye kuri kompanyi batinya ko ashobora kuhapfira.

Ati “Bangejeje kuri kompani kuko n’induru zo hakurya ku musozi zari zitangiye kuvuga, Samuel yahise ababwira ko bashaka aho banshyira kugira ngo ntapfirayo. Ni bwo bahise bandeka, abaturage batabaza Papa, na we araza ansanga aho bari banshyize ku musozi abo bantu bamaze kugenda.”

Se wa Yohana, Twagirayezu Jean Baptiste, avuga ko ari abaturage bamumenyesheje ko ‘umuhungu we bamwishe’, na we ngo yahise amanuka yiruka asanga koko umuhungu we yuzuye amaraso ameze nk’uwapfuye.

Uyu mubyeyi asaba ko uwaba yagize uruhare mu gukomeretsa umuhungu we yabibazwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Ati “Nari ndi mu rugo mbona abantu biruka bavuga ngo umwana wawe arapfuye, nahise niruka nsanga koko ameze nk’uwapfuye, niba koko anabiba amabuye bagombaga kumushyikiriza ubuyobozi aho kumutema gutya.”

Twagirayezu avuga ko umuryango we udafite ubushobozi bwo kwishyura ubuvuzi bw’umuhungu we, agasaba ko uwaba afite uruhare muri iki gikorwa yamufasha kumubuza.

Nta gikozwe mu birombe bya AFRISET hazagwa umuntu!

Ku ruhande rwa AFRISET, umuyobozi w’iyi kompanyi, Musaninyana Flora, ahakana ibyo Yohana n’umuryango we bavuga ko yatemwe n’abakozi ba sosiyete ye.

Musaninyana avuga ko Yohana n’irindi tsinda ry’abantu bagera ku 10 bateye ageze ahakorerwa ubucukuzi ari kumwe n’abandi bantu bagera ku icumi, bagiye kwiba amabuye y’agaciro.

Avuga ko abashinzwe umutekano ba kompanyi babafashe, ariko umwe muri abo bantu ngo akagerageza gutema umukozi wa kompanyi wari wamufashe, maze umuhoro uhusha uwo yashakaga gutema ukomeretsa Yohana (umujura mugenzi we).

Ati “Babasanze mu kirombe hanyuma abashinzwe umutekano baramufata, bamufashe mugenzi we yashatse gutema uwari umufashe, akubise umuhoro umusekirite awukingaho inkoni, umuhoro uhita ufata uriya bahimba Kaganga, yatemwe n’uwitwa Gihayima wari uzi ko umuhoro awuteye umusekirite ahubwo ufata mugenzi we.”

Musaninyana avuga ko abakozi ba AFRISET batemerewe gukomeretsa umuntu, ashimangira ko ibyabaye bitaturutse ku bakozi b’iyi kompanyi ahubwo ari ‘abanyogosi’ (abiba amabuye y’agaciro) ubwabo batemanye.

Umuyobozi wa AFRISET kandi avuga ko Yohana n’abandi bari kumwe basanzwe bakekwaho guteza umutekano muke mu kirombe, aho ashimangira ko bamaze no gushyirwa ku rutonde rw’abantu kompanyi ikeka ko bashobora guteza umutekano muke mu bikorwa by’ubucukuzi.

Yavuze ko ari inshuro ya 5 uyu Yahana na bagenzi be bateye kuri AFRISET bashaka kuhiba amabuye y’agaciro.

Site Manager ati “basanzwe babikora”

Ntirivamunda Samuel avuga ko uyu Yahana bamwita Kaganga, yakomeretse ubwo mugenzi we witwa Gihayima yashakaga gutema umusekirite, hanyuma akinga inkoni, umuhoro wa Gihayima utema mugenzi we Kaganga ku gatwe inyuma.

Kaganga ngo yumvise ko bagiye kumujyana kuri Polisi arirukanka aracika.

Ati “Kaganga yari afite inyundo n’igisongo, Gihayima yari afite umupanga…Ibikoresho twabifashe afite inyundo, ibitiyo, inkongozi, umupanga, byose birahari. Twanatanze ikirego muri RIB.”

Uretse Kaganga wakomeretse ngo hari n’umusekirite wa Kampani ya AFRISET wakomeretse muri uko kurwana.

Mu gukurikirana iki kibazo, twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, abwira umunyamakuru ko adafite amakuru ahagije kuri iki kibazo, ariko ko agiye kuyakurikirana.

Nyuma yo kongera kumuhamagara, yongeye kuvuga ko yari agiye gushaka amakuru ajyanye n’iki kibazo, gusa ntiyongeye kwitaba telefoni.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko inzego z’umutekano zirimo gukurikirana iki kibazo.

Igiteye impungenge, Umuyobozi wa AFRISET avuga ko abaturage bo muri kariya gace bashyigikira aba bajya kwiba amabuye y’agaciro ya kampani, ndetse ko mu kurwanya abasekirite ku cyumweru hajemo n’abaturage bateraga amabuye.

Nta gikozwe mu maguru mashya, mu birombe bya AFRISET hazagwa umuntu nk’uko mu gihe gitambutse hari uwahaguye yagiye kwiba amabuye.

Yohana wakomeretse

Inkuru yanditswe na Eric Habimana

Share This Article