Abarundi bagera kuri 600 bari mu nzira bataha bavuye muri Kenya bahejejwe ku mupaka wa uhuza Kenya na Tanzania, nyuma yo kubura ibyangombwa by’inzira bibemerera gukomeza urugendo.
Abo Barundi bari mu modoka zitandukanye, ariko abashinzwe abinjira n’abasohoka babujije kwambuka banyuze ku mupaka wa Sirari, ku ruhande rwa Tanzania ubwo bavaga muri Kenya ngo bakomeze bajya mu gihugu bavukmao.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abarundi baba muri Kenya, Alexis Ntinanirwa, yabwiye BBC ko Ambasade y’u Burundi muri Kenya yamaze kumenya iki kibazo kandi ko iri kuvugana na Guverinoma za Kenya na Tanzania, kugira ngo barebe niba abo Barundi barekurwa bagakomeza urugendo badategetswe gusubira i Nairobi gushaka ibyangombwa.
Abenshi nta mapuro z’inzira bari bafite zibemerere kwinjira mu kindi Gihugu.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga arerekana abo Barundi bari ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri hafi y’umupaka, bategereje icyemezo kizafatwa n’inzego bireba.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abarundi baba muri Kenya yavuze ko iri shyirahamwe, ku bufatanye na Ambasade y’u Burundi, riri kuvugana na n’ishami rya Loni ryita ku mpunzi ndetse n’Umurynago utabara imbabare, Croix-Rouge, kugira ngo abo Barundi bahabwe ubufasha bwihutirwa, burimo ibiribwa n’ahantu ho gukorera isuku.
Abarundi benshi bari bahuriye kuri Ambasade y’Igihugu cyabo i Nairobi bashaka ibyangombwa bibafasha gutaha, nyuma y’uko Kenya kuva ku ya 7 Nzeri 2026, yari yatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zo kubuza abanyamahanga badafite ibyangombwa gukora ibikorwa birimo ubucuruzi buciriritse.
Nubwo Guverinoma ya Kenya yaje kwisubiraho, igaha abanyamahanga iminsi 90 yo kuba bashatse ibyangobwa , abenshi mu barundi bari batangiye inzira zibasubiza mu gihugu cyabo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

