Inyungu Abanyarwanda bakwitega mu mubano wagutse hagati y’u Rwanda na Oman- AUDIO

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Oman, ku butumire bwa Sultan Haitham bin Tarik

U Rwanda na Oman byateye indi ntambwe mu gukomeza umubano wabyo, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho ambasade zihoraho muri buri gihugu, inzego zihuriweho no kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ubwikorezi, ubuhinzi n’izindi nzego zishobora gufungurira Abanyarwanda amahirwe mashya.

Hagati ya tariki ya 7 n’iya 8 Nzeri 2026, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bwami bwa Oman, ku butumire bwa Sultan Haitham bin Tarik.

Ni uruzinduko rw’amateka kuko ari bwo bwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye uruzinduko muri Oman.

Uru ruzinduko rwasize ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho ambasade zihoraho muri buri gihugu, Komisiyo ihuriweho n’Inama ihuriweho y’Ubucuruzi, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’ubufatanye mu bya tekiniki.

Hanasinywa amasezerano atandukanye agamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Dr. Ismael Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki n’imibanire mpuzamahanga, yabwiye UMUSEKE ko uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Oman rushimangira uburyo u Rwanda rukomeje gufungura imipaka no kwagura umubano warwo, cyane cyane mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Ati “Uburyo yakiriwe [Perezida Kagame], ahantu hatandukanye yagiye asura, birakwereka neza uburyo u Rwanda rubanye neza na buriya Bwami bwa Oman.”

Dr. Buchanan avuga ko amasezerano yasinywe muri uru ruzinduko yiyongera ku yandi yari yasinywe muri Mutarama, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Kigali na Muscat.

Avuga ko ibi bigaragaza ko ibihugu byombi birajwe ishinga no kwagura no gukomeza umubano wabyo.

Ati “Twavuga ko twifuza ko hagati y’igihugu cya Oman n’u Rwanda hashyirwaho gahunda zo gukuraho visa ku banyagihugu, baba Abanya-Oman cyangwa Abanyarwanda. Ariko cyane cyane mwabonye ko batangiranye no gukuraho visa ku badipolomate ndetse n’abagiye mu kazi bafite pasiporo za serivisi.”

Akomeza agira ati “Ibyo rero ni intambwe ikomeye. Ibyo ntibyari biriho. Rero kuba babishyizeho urumva ko ari ikintu cyiza, bizagera n’aho abaturage bashobora kugira urujya n’uruza, Abanyarwanda bakajya hariya n’Abanya-Oman bakaza mu Rwanda.”

Dr. Buchanan asobanura ko amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubuhinzi, ubwikorezi, ubukerarugendo, itumanaho n’ubucuruzi ashobora gufungurira abikorera ku giti cyabo amarembo n’amahirwe mashya.

Avuga ko Abanyarwanda bashobora kubona amasoko muri Oman, mu gihe abikorera bo muri Oman na bo bashobora kubona amasoko n’amahirwe yo gukorera mu Rwanda.

Ati “Oman ni igihugu gikora ku nyanja. Twe turi kure y’inyanja. Urumva rero igihugu cyizewe ko gifite peteroli na gazi kuba cyakorana n’u Rwanda, u Rwanda rukagira ibigega hariya, rukagira umujyo umwe aho kugira ngo twirirwe turebera ibindi bihugu, dutegereza akava i mahanga.

Numva ko niba u Rwanda rugize nk’ubutaka hariya cyangwa ibigega rwigengaho, byakoroha kugira ububiko bwa peteroli ku buryo n’igihe idahari byaba byoroshye, ku buryo Oman yakorohereza u Rwanda.”

Mu busanzwe, Ambasade y’u Rwanda muri Oman ifite icyicaro i Cairo mu Misiri, mu gihe Ambasade ya Oman mu Rwanda ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Dr. Buchanan asobanura ko kuba ubu ibihugu byombi byemeranyije gufungura ambasade muri buri gihugu bigiye koroshya urujya n’uruza hagati yabyo, kuko uzajya ashaka kugirira urugendo mu kindi gihugu azajya abona ibyangombwa na serivisi bikenewe mu buryo bworoshye.

Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze rivuga ko Sultan Haitham bin Tarik wa Oman yashimye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere umutekano n’ituze, ndetse no gushakira amahoro Akarere.

Dr. Buchanan asobanura ko ibi bigaragaza uburyo Oman izi neza aho u Rwanda rwavuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko na yo yifuza ko u Rwanda rwagumana amahoro kandi rugakomeza gutera imbere.

Umva uko Dr. Ismael Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki n’imibanire mpuzamahanga asesengura uru ruzinduko:

 

Dr Ismaël Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article