Uko guhura n’inararibonye ukiri muto byagira uruhare ku hazaza hawe

Byagenda bite umuntu uzagira uruhare rukomeye mu rugendo rwawe rw’umwuga wa siyansi ari uwo mwahuye na mbere y’uko uhitamo kaminuza uzigamo?

Mushobora guhurira mu ishuri, mu marushanwa mpuzamahanga y’ubushakashatsi cyangwa mu rugendo rwihariye rugamije kwiga no kuvumbura byinshi kuri siyansi.

Umunyeshuri mwigana, uwo muhanganye mu irushanwa cyangwa uwicaye iruhande rwawe uyu munsi, ashobora kuzaba ejo umufatanyabikorwa wawe mu bushakashatsi, mugenzi wawe mukorana cyangwa umuntu uzaguhuza n’amahirwe akomeye mu kazi.

Nubwo bishobora kugorana kubyiyumvisha, ubucuti abantu bagirana bakiri bato bushobora kumara imyaka myinshi, ndetse bukagira uruhare rukomeye mu rugendo rwabo rw’umwuga.

Muri iki gihe ubukungu bugenda burushaho gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga, kwiga ntibikiri ugushaka ubumenyi gusa. Ni n’inzira yo kwinjira mu muryango w’abantu bashobora kuzagira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bizatanga ibisubizo ku bibazo by’Isi.

Gutangira urugendo rwa siyansi ukiri muto

Tekereza uko wakumva umeze winjiye mu ruhando rwa siyansi ukiri umwangavu cyangwa ingimbi, mbere y’uko ujya muri Kaminuza.

Wakumva umeze ute uri mu bwato bukoresha ingufu za nikleyeri, uri kumwe na bagenzi bawe mugana ku mpera y’Isi y’Amajyaruguru?

Ibi ni bimwe mu byabaye ku banyeshuri bitabiriye gahunda ya Icebreaker of Knowledge, itegurwa n’ikigo cyo mu Burusiya cya Rosatom.

Iyi gahunda igenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, ikabaha amahirwe yo gukora ingendo zidasanzwe zibafasha kwiga no kwibonera ibintu batabona mu buzima busanzwe.

Mu 2026, u Rwanda rwitabiriye bwa mbere iyi gahunda, aho Louise Izere yabaye Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye uru rugendo mu bwato bukoresha ingufu za nikleyeri bwitwa 50 Let Pobedy.

Mu rugendo bagana ku Mpera y’Isi y’Amajyaruguru, abanyeshuri biga ku bidukikije, ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no ku ikoranabuhanga rikoresha ingufu za nikleyeri. Ibyo byose babikora bari kumwe n’urubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye.

Izere yavuze ko uru rugendo rwamufashije kureba isi n’ahazaza he mu buryo bushya.

Yagize ati: “Kujya kuri North Pole ni nk’aho uba uhawe ubutumire bwo kujya mu yindi si itandukanye n’iyo usanzwe ubamo. Ntekereza ko nyuma y’ingendo nk’izi umuntu ahinduka, akumva ko hari ikindi gishya cyamwinjiyemo.”

Uretse ubumenyi abanyeshuri bungukira muri izi gahunda, bahura n’abantu bafite imico, imitekerereze n’uburyo bwo kwiga bitandukanye. Ibi bikabafasha kubaka umubano ushobora kuzagira uruhare mu hazaza habo.

Siyansi ishingiye ku guhuza abantu

Ubushakashatsi bugezweho akenshi bukorerwa mu bihugu, ibigo n’amashami atandukanye ya siyansi.

Abashakashatsi bashobora gukorera hamwe ku mushinga umwe, bagasangira ibikoresho, amakuru cyangwa bagafatanya guteza imbere ikoranabuhanga.

Umuryango OECD ugaragaza ko ubufatanye mpuzamahanga ari kimwe mu biranga siyansi yo muri iki gihe, aho imiyoboro y’ubushakashatsi ihuza za Kaminuza, laboratwari n’abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye.

Ku rubyiruko rwifuza kuzagira umwuga mu byiciro bya STEM, kumenya gukorana n’abandi, gusangira ibitekerezo no gukorera ku ntego imwe ni ingenzi.

K’u Rwanda, amahirwe nk’aya afite akamaro kihariye mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbere siyansi, ikoranabuhanga n’imibare mu rugendo rwo kugera ku ntego rwihaye ya 2050.

Kwamamaza amahirwe ahuza urubyiruko n’abahanga bo mu bindi bihugu bishobora gufasha Abanyarwanda bakiri bato kwagura imitekerereze no kubaka ubufatanye buzabafasha ejo hazaza.

Kwitabira kwa Louise Izere gahunda ya Icebreaker of Knowledge ni urugero rwerekana uko amahirwe nk’ayo ashobora gufungurira urubyiruko imiryango mishya.

Ubucuti bwubatswe uyu munsi bushobora kuzavamo ubufatanye bukomeye mu bushakashatsi bw’ejo hazaza. Nk’uko umugani ubivuga, “ifuni ibagara ubucuti ni akarenge” kandi “ubwenge burarahurwa.”

 

UMUSEKE.RW

Share This Article